Umujyi wa Kigali wihanangirije abitwikira ijoro bakiba ibikorwa remezo birimo ibyapa byo ku mihanda

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 24 Ugushyingo 2020 saa 07:03
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasabye ubufatanye bw’abawutuye mu gukumira, gutahura no guta muri yombi abitwikira ijoro bakangiza bimwe mu bikorwa remezo biba byashyizweho.

Ubwo butumwa bwatanzwe nyuma y’uko mu cyumweru gishize, abasore batatu bo mu Murenge wa Kimihurura bitwikiriye ijoro bakajya kurandura ibyapa ku muhanda mushya w’ahitwa kuri Vivante mu Mudugudu w’Intambwe mu Kagari ka Kimihurura.

Ayo makuru yamenyekanye ubwo abo basore bajyaga kubigurisha ku muturage, akagira amakenga, agahamagara inzego z’umutekano zahise zibata muri yombi.

Kuri uyu wa Mbere, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasabye abawutuye gutanga amakuru y’aho babonye ibikorwa nk’ibyo, kuko ingaruka zabyo zigera ku baturage bose.

Ubwo butumwa bugira buti “Umujyi wa Kigali urakangurira buri wese gutanga amakuru igihe abonye abangiza ibikorwa remezo n’ibindi byose bidakwiriye. Aba bantu bafashwe nyuma y’amakuru yatanzwe n’umuturage bagiye kumugurishaho ibyapa bari bibye ku mihanda, Polisi yahise ibafata.”

Abafashwe bagiye gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi Kimihurura, mu gihe umwe watorotse agishakishwa.

Bafashwe bakekwaho kurandura ibyapa byo ku mihanda bakajya kubigurisha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .