Umujyi wa Kigali wihanangirije ababyeyi basabiriza bitwaje abana

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 17 Ukwakira 2018 saa 01:45
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwihanangirije ababyeyi biganjemo abagore bafite ingeso yo gusabiriza abahisi n’abagenzi, bitwaje abana.

Ubuyobozi bwabigarutseho ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri mu gikorwa cyo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana mu ngo, cyabereye ku kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara.

Iyo ugenda mu bice by’Umujyi wa Kigali cyane cyane ahabera ubucuruzi, uhura akenshi n’abagore basabiriza, rimwe na rimwe ugasabwa n’umwana ugasanga ari kumwe na nyina cyangwa umubyeyi we akagusaba akubwira ko umwana ashonje.

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imibereho myiza, Muhongerwa Patricie, yihanangirije ababyeyi bashora abana mu ngeso yo gusabiriza bashakisha indonke, kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Yagize ati “Twongere twihanangirize abahagurukiye ingeso mbi yo gusabiriza bari kuva mu muco bakigisha abana babo iyo ngeso mbi, rwose ntabwo bemewe mu Mujyi wa Kigali kandi gusabiriza si ingeso nziza, ikindi kandi hari n’itegeko ribahana.”

Yavuze ko ingeso yo gusabiriza ikomeje kwiyongera ndetse ugasanga ababikora bahindagurika umunsi ku wundi.

Umubyeyi witwa Mukamwiza Aline usabiriza mu mujyi wa Kigali rwagati, yabwiye IGIHE ko impamvu bitwaza abana, ariko uko “iyo umwitwaje ni ngombwa ubona ifunguro.”

Ati “Ikindi ushobora kumujyana atari byo ugamije ahubwo ari uko ntawe ufite wo kumusigira utamusiga wenyine cyangwa se arwaye.”

Umuhuzabikorwa w’imishinga y’Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO), Murwanashyaka Evariste, we avuga ko bifuza ko Leta yajya ishakira abatishoboye ubufasha ndetse bagashyirwa no mu byiciro kugira ngo bafashwe batarinze gusabiriza.

Ingingo ya 690 y’itegeko ngenga rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana, iteganya ko “Umuntu wese ukora icyaha cy’ubusabirizi ahanishwa igifungo kuva ku minsi umunani ariko kitageze ku mezi atandatu.”

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imibereho myiza, Muhongerwa Patricie
Abagore benshi basigaye bakunda gusabiriza bitwaje abana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza