Bamwe muri aba baturage bagaragaje ko nta handi babasha kubona bororera amatungo yabo, bagaragaza ko iki cyemezo kibangamye.
Ku rundi ruhande ariko Umujyi wa Kigali utangaza ko mu murongo wo kurinda abaturage bawo indwara, umwanda n’urusaku bikomoka ku matungo, hari bamwe mu bahakorera ubworozi basabwa kwimura ibikorwa byabo.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yasobanuye iby’abaturage bahawe igihe ntarengwa cyo kwimura ubworozi bwabo.
Ati “Abenshi baba bororera ahantu hari abantu, ugasanga afite ikiraro cy’inka cyangwa icy’inkoko cyangwa ingurube ariko icyo kiraro kiri hagati mu bantu kandi murabizi ko hari indwara zituruka mu matungo zikajya mu bantu, buriya haba harimo ikibazo gikomeye cyane.”
“Nta gihe ntarengwa cyigeze gitangwa muri rusange ahubwo ni aborozi bamwe na bamwe bandikiwe amabaruwa basabwa gukuraho ubworozi bwabo kubera ko buri gukorerwa ahantu habangamye.”
Yagaraje ko hari igihe hakorwa ubugenzuzi cyangwa hakaboneka amakuru avuye mu baturage, bikaba ngombwa ko hafatwa icyemezo cyo gusaba abaturage kwimura ubworozi bwabo.
Ati “Kororera muri Kigali ntibikorwa nko mu cyaro, umworozi yakabaye yorora mu buryo buhuje n’umujyi, akagisha inama Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi akamenya ngo bikorwa gute.”
Ntirenganya yavuze ko bidakwiriye mu Mujyi wa Kigali kubona abantu babana n’amatungo.
Ati “Kubanya abantu n’amatungo ntibyemewe. Hari ubwo usanga bisa nk’aho abantu bari kubana n’amatungo.”
Ikibazo gikomeye kirimo ni uko hari ubwo usanga mu myaka yashize hari abantu bagiye bororera ahantu ha nyaho banabifitiye ibyangombwa ariko kubera iterambere, inzu z’abantu zo guturamo zikagenda zisatira ubworozi bwabo.
Ntirenganya ati “Umujyi urakura. Mu gihe rero ahantu hari aho kororera uyu munsi abantu bakaba barahasatiriye, ubwo icyo gihe wa muntu basatiriye aba asabwa gutekereza uko hakimurwa ibikorwa bye by’ubworozi hakiri kare akabyimurira ahandi hataragera abantu benshi.”
Kororera mu Mujyi wa Kigali bisaba kuba ufite icyangombwa kibikwemerera, ukagihabwa nyuma yo gukora igenzura ry’aho ushaka kororera.
Ubuyobozi busobanura ko biba byiza iyo ukeneye kwaka icyangombwa yegereye ubuyobozi akagirwa inama bitewe n’ibiteganywa n’igishushanyo mbonera.
Bamwe mu baturage bahawe amabaruwa abasaba kwimura ibikorwa byabo, bagaragaje ko kubabwira kwimuka atari umuti urambye, ahubwo ko mu kubafasha Umujyi wa Kigali wagakwiye no kubereka aho bimurira ibikorwa byabo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!