Umujyi wa Kigali watangije ubukangurambaga bwo gushyira amatara ku nkuta z’inzu ziri ku mihanda

Yanditswe na Sekamana Mathias
Kuya 12 Kamena 2019 saa 12:12
Yasuwe :
0 0

Umujyi wa Kigali watangiye ubukangurambaga bwo gushishikariza abaturage gushyira amatara ku nkuta z’inzu zabo ziri ku mihanda ikoreshwa cyane.

Ibi bigamije kongera ubwiza bw’umujyi ndetse no kongera umutekano. Nyiri nzu arasabwa gushyira itara rirerire (tube), ku bikuta nibura itara rimwe kuri buri metero eshanu.

Abafite inzu ziri hafi y’umuhanda ariko zikikijwe n’ibiti bituma zitagaragara, bo barasabwa kugabanya amashami y’ibyo biti cyangwa indabo bagashyiramo amatara maremare (tube) rimwe muri metoro eshanu.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Busabizwa Parfait, yavuze ko iyi gahunda izongera by’umwihariko ubwiza bw’umujyi, ariko bikanagabanya ubujura kuko nta mujura uzajya kurira ku gikuta kiriho itara ngo ajye kwiba mu gipangu cy’umuntu.

Ati “Turi mu bukangurambaga bwo gushishikariza abaturage gushyira amatara ya maremare (tube) ku bikuta by’inzu zabo hafi y’imihanda mu rwego rwo gukomeza kurimbisha umujyi wa Kigali kugira ngo bya biti byiza twateye ku mihanda bijye bigaragara neza nijoro”.

Akomeza agira ati “Bizagabanya kandi ubujura kuko nta muntu uzazamuka ku gikuta kiriho amatara ngo ajye kwiba.”

Akoresheje urugero rwo mu Kiyovu, Busabizwa yakomoje ku duce turimo ibiti byinshi n’indabo zabaye nk’ibihuru bikikije inzu avuga ko bagomba kugabanya amashami bagashyiramo amatara.

Yagize ati “Abatuye mu duce turimo ibiti byinshi nko mu Kiyovu, abantu bagomba kugabanya amashami y’ibiti biri ku bipangu na bo bagashyiramo nk’ayo matara.”

Igerageza ry’ubu bukangurambaga bwatangiriye mu gace ka Kimihurura, aho abayobozi bagiye inzu ku yindi babwira abaturage impamvu y’ayo matara ku nzu ziri hafi y’umuhanda.

Uvuye ku matara ayobora ibinyabiziga y’ahazwi nko ku Kabindi ukamanura ukagera ku kiraro cya Kimicanga, iyi gahunda yo gushyira amatara maremare (tube), ku bikuta by’inzu n’ibipangu yarubahirijwe.

Ubuyobozi buvuga ko byagaragaje ko bizongera ubwiza bw’umujyi ku kigero kinini mu gihe bizaba bimaze gukorwa mu bice byose by’Umujyi wa Kigali.

Umuyobozi wungirije w'Umujyi wa Kigali ushinzwe iterambere ry'ubukungu Busabizwa avuga ko aya matara azarushaho kurimbisha umujyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza