Magingo aya Umujyi wa Kigali ugeze aho ukoresha ingengo y’imari ya miliyari 1,2 y’amafaranga y’u Rwanda, mu bikorwa bijyanye no kurwanya ubuzererezi birimo iby’abana bo ku muhanda, abasabiriza n’abafatirwa mu bujura cyangwa ibiyobyabwenge.
Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Imiyoborere n’Imibereho Myiza mu Mujyi wa Kigali, Munyandamutsa Jean Paul, yabwiye abasenateri ko uko Umujyi ukura ari na ko ikibazo cy’ubuzererezi gikomera.
Ati “Ikintu kijyanye no guhangana n’ubuzererezi twagitangagaho miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda mu myaka ibiri yashize, umwaka ushize zabaye miliyoni 600 Frw, uyu mwaka ni miliyari 1,2 Frw kandi ibyo dukora ni bito cyane ugereranyije n’ibyo tugomba gukora.”
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, Urujeni Martine, yavuze ko uko ibibazo by’ubuzererezi bikemurwa ari ko havuka ibindi.
Ngo biterwa n’uko abantu bakibona ko mu Mujyi wa Kigali ari ho hari amahirwe y’akazi bityo ko n’Imijyi yunganira Kigali ikwiye gushyirwamo imbaraga, ikiyubaka ku buryo na yo itanga amahirwe y’akazi.
Ati “Hari abo dufatira mu buzererezi tukabafasha gusubira mu turere dufatanyije n’ubuyobozi bw’uturere. Niba ari nk’uwaturutse mu Karere ka Rutsiro aje gukora nk’ikiraka hari igihe kirangira akabura itike imusubiza iwabo. Bene abo nibo bagaruka mu buzererezi, mu basabiriza no mu bajura.”
Munyandamutsa yavuze ko ibikorwa bitwara amafaranga menshi ari ibyo gusubiza mu buzima busanzwe abavuye kugororwa ku bufatanye n’Ikigo cy’Igororamuco bashakirwa imirimo iyo biteguye kuyikora.
Ati “Ikigaragara ni uko abajya mu igororamuco bakavayo bashobora kuba abantu wafasha bakajya mu kazi baba ari bake cyane. Ikintu twakunganirwaho ni ukugira uburyo bwo gusubuza abo bantu mu buzima busanzwe hadashingiwe ku myanya duhabwa n’Ikigo cy’Igororamuco. Dukwiye kuba dufite uburyo tubasha gusubiza abantu mu buzima busanzwe tukabajyana mu bikorwa bibyara inyungu.”
Ikibazo kirenze uko kivugwa
Visi Perezida wa Komisiyo ya Sena y’ubukungu n’imari, Nyinawamwiza Laetitia, yavuze ko ikibazo cy’ubuzererezi kirimo gifata indi ntera. We yabyise ubujura buterwa n’uko “Urubyiruko ruva mu ntara ruje gushaka imirimo mu Mujyi wa Kigali rwayibura rukihangira iyarwo y’ubujura.”
Yavuze ko mu duce twibasiwe n’ubujura, 80% tubarizwa mu Karere ka Nyarugenge harimo Nyamirambo, Kimisagara, Nyabugogo n’ahandi ahavugwa insoresore zambura abantu zitwaje ibyuma n’inzembe kandi zanyoye ibiyobyabwenge.
Ati “Bageze aho bakora ishyirahamwe, icyo kibazo gikomeje ntabwo tuzaba turimo twubaka ya “City of Life” cyangwa “Smart City” ahubwo na ba bandi bawujemo bazongera bawuhunge kubera ubujura.”
Yasabye ko uduce tugaragaramo ubujura bwinshi dukwiye gutekerezwaho hakaba hakwifashishwa camera “ariko zikora zitari za zindi twifotorezaho” nk’uko bikorwa mu mijyi y’ahandi iteye imbere.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!