00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umujyi wa Kigali wasobanuye impamvu ikiraro cya Nyabugogo kitaruzura

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 3 August 2022 saa 06:39
Yasuwe :

Umujyi wa Kigali wasobanuye ko wongereye igihe cyo kubaka ikiraro cya Nyabugogo kugira ngo kizuzure kimeze neza, mu gihe byari byitezwe ko kizatangira gukoreshwa muri Kamena uyu mwaka.

Mu ntangiriro za Mata 2022 ubwo imirimo yo kubaka iki kiraro giherereye ahazwi nko ku Mashyirahamwe yatangiraga, abatuye, abakorera n’abagenda muri Kigali batashywe n’akanyamuneza kuko bari bagiye kuruhuka ikibazo cy’amazi menshi aturuka muri ruhurura ya Mpazi, agateza impanuka zitandukanye.

Ni kenshi mu bihe by’imvura hagiye humvikana impanuka zaterwaga n’amazi menshi yaturukaga muri Mpazi, ndetse hari imodoka, abantu n’ibintu yatwaye.

Icyakora, iki kiraro cyagombaga kuzura no gutangira gukoreshwa muri Kamena uyu mwaka, kugeza n’ubu ntabwo kirakoreshwa.

Umuyobozi ushinzwe imyubakire mu Mujyi wa Kigali, Emmanuel Asaba Katabarwa, yavuze ko habaye kongera igihe cyo kubaka ikiraro cya Nyabugogo bitewe n’uburemere bw’uriya mushinga, uko ungana ndetse n’amazi yahabaga mu gihe cy’imvura.

Ati "Ni umushinga rero usaba kwitonda abantu bakubaka neza. Habayeho kongera igihe, ariko ikidushimishije ni uko ubona umusaruro w’uko kwitonda ugenda ugaragara. Ku mvura yaguye ejobundi yari nyinshi cyane ariko urebye nta ngaruka twagize".

Yakomeje avuga ko ikiraro nyirizina cyamaze kuzura, ibirimo bikorwa ubu ari ugutunganya umuhanda no gukora amasuku, kandi hari icyizere ko nabyo biza kurangira mu gihe cya vuba.

Ku rundi ruhande, umunyamakuru wa IGIHE aherutse gusura iki kiraro abona ko imirimo yo kucyubaka isa n’igeze kure, gusa imbaraga zikoreshwa mu kuyikora zisa n’izagabanutse bigaragara.

Ni ibintu bijyana no kuba abakozi bahakora basigaye ari bake cyane ndetse na bamwe mu bo baganiriye babihamije ko bagabanyijwe nyuma ya CHOGM.

Umuyobozi ushinzwe imyubakire mu Mujyi wa Kigali, Emmanuel Asaba Katabarwa, yavuze ko habaye kongera igihe cyo kubaka ikiraro cya Nyabugogo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .