Ni raporo yakozwe n’ibinyamakuru bya Africa Report na Jeune Afrique, yashyizwe hanze ku wa 28 Ugushyingo 2024.
Hasuzumwe igenabikorwa ryashyizweho mu guteza imbere imijyi, ibikorwa remezo n’amahirwe y’ishoramari aboneka muri iyi mijyi.
Umujyi wa Kigali washyizwe ku mwanya wa kabiri hashingiwe ku isuku imaze imyaka wuranga, umutekano no guhanga ibishya.
Umujyi wa Cape Town ni wo waje ku isonga kubera ibikorwa by’ubukungu biwugaragaramo n’ibindi birimo ibikorwa ndangamuco, ku mwanya wa gatatu hakaba Johanesburg, ku wa kane hari Casablanca hagakurikiraho Rabat na Nairobi.
Muri Nyakanga 2024 kandi Kigali yari yashyizwe ku mwanya wa gatatu mu mijyi ya Afurika ba mukerarugendo bishimira gusura.
Reba amwe mu mafoto agaragaza ubwiza bwa Kigali
Isura ya Nyamirambo
Isura ya Kicukiro
Rusororo, kamwe mu duce twihagazeho
Ku Gisimenti
Ku i Rebero hamaze guturwa cyane
I Remera hakomeje guhinduka
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!