Umujyi wa Kigali washyizeho umurongo wa telefoni abafite ikibazo cy’ibiribwa bashobora guhamagaraho

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Mata 2020 saa 02:26
Yasuwe :
0 0

Umujyi wa Kigali washyizeho umurongo wa telefoni utishyurwa ugenewe abafite ikibazo cy’ibiribwa nyuma y’uko bigaragaye ko hari abashobora kwibagirana ku rutonde rw’abo leta yemeye gufasha cyangwa se abo ibyo bari barizigamye byashira.

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, rivuga ko “Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buramenyesha abaturage ko muri iki gihe twubahiriza amabwiriza ku ngamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, abafite ikibazo cyo kubura ibiribwa bashobora guhamagara umurongo wa telefoni utishyurwa 3260.”

Meya w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yabwiye IGIHE ko iyi nimero yashyizweho kugira ngo ifashe abaturage bashobora gucikanwa n’iyi gahunda yo guhabwa amafunguro n’ibindi bikoresho nkenerwa.

Ati “Icya mbere ni uko buriya hari abantu wasangaga wenda yaba yibagiranye cyangwa se n’utari ku rutonde, ugasanga ibyo yari yarizigamye biri kugenda bishira.”

“Harimo n’abo twabonaga bahamagara iriya ya 114 y’abashinzwe gutanga ubufasha ku muntu ufite ibimenyetso bya COVID-19, ugasanga bavuga bati ntabwo banshyize ku rutonde mfite ikibazo cy’ibiribwa cyangwa se ibyo nari mfite byashize.”

Rubingisa yavuze ko ubu abantu bazajya bahamagara 3260, hanyuma itsinda ribishinzwe rijye kureba ikibazo cyabo, ubundi bafashwe uko bikwiye.

Hari abo mu ntara zitandukanye nabo batangiye guhamagara iyi nimero, Rubingisa yavuze ko nabo bafashwa aho Umujyi wa Kigali umenyesha uturere baherereyemo natwo tukareba ikibazo umuturage watwo afite akagobokwa.

Yasabye abantu gukoresha iyi nimero mu buryo bukwiye, abayikoresha basaba indirimbo bakabicikaho kuko ataricyo igenewe.

Hashize icyumweru Leta itangije mu gihugu cyose gahunda yo guha ibikenerwa by’ibanze birimo ibiribwa n’ibindi bikoresho, abaturage basabwe kuguma mu rugo mu gukumira icyorezo cya Coronavirus ariko bikabagiraho ingaruka kuko baryaga bakoze ku munsi.

Iyi nkunga yatangiye gutangwa nyuma y’aho tariki ya 27 Werurwe 2020 Perezida Kagame ahumurije Abanyarwanda abasaba gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, avuga ko leta yiteguye gukora ibishoboka byose mu gusigasira imibereho myiza y’abaturage muri rusange by’umwihariko abatishoboye.

Mu bice bitandukanye, leta yatangiye guha ibiribwa abaturage batishoboye n'abandi baryaga ari uko bakoze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .