Umujyi wa Kigali washimiye imidugudu yahize iyindi mu 2019/2020

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 29 Kanama 2020 saa 10:17
Yasuwe :
0 0

Muri iki cyumweru, Umujyi wa Kigali washimiye imidugudu yahize iyindi mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019/2020, hashingiwe ku isuzuma ry’ibyagezweho mu bikorwa bigamije kwimakaza imiyoborere ibereye abaturage kandi bagiramo uruhare.

Umujyi wa Kigali wasuzumye ibintu 10 ari byo; gukemura ibibazo by’abaturage, kujya inama no gusangira amakuru, ibyo abaturage bigejejeho, kurwanya akajagari mu myubakire, ubwisungane mu kwivuza, isuku, umutekano, umuganda, ikusanyamibare ry’ibanze n’igenamigambi.

Umudugudu wa mbere wabaye ni Runyonza, wo mu kagari ka Nonko, Umurenge wa Nyarugunga muri Kicukiro, uwa Kabiri ni Gasasa wo mu kagari ka Rugando, Umurenge wa Kimihurura muri Gasabo, uwa Gatatu ni Mukoni wo mu Kagari ka Kamashashi mu murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro.

Umudugudu wa Kane ni Kabuhunde I, Akagari ka Kagugu, Umurenge wa Kinyinya muri Gasabo, uwa Gatanu ni Kinunga, AKagari ka Kanserege mu Murenge wa Kagarama muri Kicukiro.

Pasitori Niyitanga Salton uyobora umudugudu wa Gasasa wabaye uwa kabiri, yabwiye IGIHE ko iki gihembo ari shema ku baturage b’uyu mudugudu.

Ati “Igihembo twakiriye cyaradushimishije cyane, kubona tuza ku mwanya wa kabiri mu mujyi wa Kigali ufite imidugudu 1158 ni ishema mu baturage b’umudugudu wa Gasasa, nkaba mbashimira cyane na Komite dukorana na ba Mutwarasibo”.

Umudugudu wa Gasasa, umwaka ushize wakorewemo umuganda na Perezida Kagame. Umuyobozi wawo Past Niyitanga, yavuze ko byabateye imbaraga zo gukora cyane kugira ngo barusheho kuba indashyikirwa.

Ati “Kwakira Perezida wa Repubulika mu mudugudu byatwongeyemo imbaraga bituma twesa imihigo tugendeye ku nama n’impanuro umukuru w’Igihugu yaduhaye ubwo yadusuraga, twiyemeje kumufasha mu rugamba rwo kubaka Igihugu cyiza gitekanye”.

Abaturage b’umudugudu wa Gasasa bashimirwa ko bakoze ibikorwa byinshi cyane birimo; kwiyubakira imihanda ishyirwamo kaburimbo, gutanga ubwisungane mu kwivuza 100% mu 2019-2020, kuremera abaturage batishoboye, isuku n’umutekano byabaye umuco mu baturage.

Umudugudu wa Gasasa umaze guhembwa inshuro eshatu, 2017-2018, 2018-2019, 2019-2010.

Abayobozi b'imidugudu yahembwe n'Umujyi wa Kigali
Umuyobozi w'umudugudu wa Gasasa, Niyitanga Salton ahabwa ishimwe ry'umudugudu
Ubwo Umukuru w'Igihugu yakoreraga umuganda mu mudugudu wa Gasasa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .