00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umujyi wa Kigali wakuye urujijo ku kibazo cya Umulisa uwushinja kumurenganya

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 20 August 2022 saa 09:02
Yasuwe :

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bamaze iminsi babona umuturage witwa Umulisa Kamuhanda wo mu Kagari ka Nyarutarama, Umurenge wa Remera, Akarere ka Gasabo, ashinja Umujyi wa Kigali kumurenganya kugeza ubwo inzu ya ‘etaje’ yubakaga isenywe.

Ni inyubako yasenywe ku bw’inyungu rusange mu mushinga wo kubaka amasangano yo mu Kabuga ka Nyarutarama n’imihanda iyashamikiyeho. Gusa Umulisa avuga ko yarenganyijwe n’Umujyi wa Kigali.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibikorwa remezo mu Mujyi wa Kigali, Asaba Katabarwa Emmanuel, yabwiye IGIHE ko umujyi uri muri gahunda yo kwimura abaturage ahagiye kubakwa imihanda mu bice bitandukanye, aho abarenga 2000 bazimurwa uyu mwaka bahagabwa ingurane igera hafi kuri miliyari 10Frw.

Ni muri gahunda yo kubaka imihanda ireshya na kilometero 70, irimo n’amasangano yo mu Kabuga ka Nyarutarama n’imihanda ishamikiyeho, ari naho ikibazo cya Umulisa kibarizwa.

Ni ikibanza giherereye mu Kagari ka Gacuriro, Umurenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo, gifite ubuso bwa metero kare 1,057 na UPI 1/02/10/01/203.

Eng. Katabarwa yavuze ko ikibazo nk’icya Umulisa ari imwe mu mbogamizi ikomeye bahura nayo iyo bashaka kubaka ibikorwaremezo, aho hari abaturage bagenda gahoro cyangwa bakananiza inzego bakanga kwimuka. Icyo gihe hakurikizwa amategeko kugira ngo ibikorwa rusange bikomeze.

Umuzi w’ikibazo cya Umulisa uhera mu 2005 ubwo yaguraga ikibanza ariko ntakoreshe ihererekanya ry’ubutaka [mutation], ku buryo n’uyu munsi kicyanditse ku wo bakiguze ari na we wamushakiraga ibyangombwa byo kubaka.

Mu mategeko bisobanuye ko Umulisa atari nyiri ikibanza kuko ateganya ko iyo ufite ikibanza kigomba kuba kimwanditseho binagaragara mu ikoranabuhanga ry’ikigo cy’ubutaka.

Eng. Katabarwa asobanura ko ubwo inzu ye yagongwaga n’ibikorwaremezo, bamuhuje n’uwo baguze ngo bakore ihererekanya ry’ubutaka ariko Umulisa agaragaza ubushake buke.

Ati “Hari impamvu yavugaga z’imbibi ariko twe twareba mu ikoranabuhanga tukabona ikibanza twimura kiragaragara, tumugira n’inama yo kuvuga ngo niba hari ikibazo cy’imbibi afite hari uburyo nacyo gikosoka buteganywa n’amategeko”.

Umulisa yagiriwe inama zo gukosoza imbibi yavugaga ko zifite ibibazo ariko ‘ukabona atishimira ko hakurikizwa amategeko kugira ngo uwagizweho ingaruka abashe kwimurwa’.

Ikibanza cya Umulisa bigaragara ko ubuso buzavaho bukanyuzwamo umuhanda ari metero kare 423, bivuze ngo azasigarana izindi metero kare hafi 600.

Eng. Katabarwa avuga ko Umulisa atifuza ko umuhanda ubasha kubakwa ugaca aho wateganyijwe kandi amategeko amwemerera ko ubutaka busaguka yabubyaza umusaruro kuko ari bunini.

Igenagaciro ryakurikije amategeko

Umulisa avuga ko bamutwariye ubutaka kuko yasanze mu kibanza cye harimo nimero eshatu z’ubutaka [UPI]. Umujyi wa Kigali uvuga ko iki ari ikinyoma cyambaye ubusa kuko ikibanza cyimurwa kiri muri nimero imwe.

Eng. Katabarwa ati “Nimero y’ikibanza ni imwe iragaragara n’inyubako yimurwa iri kuri UPI imwe, iby’izo nimero z’ikibanza zindi avuga twebwe muri ‘systeme’ ntituzibona, iyo tubona ni imwe”.

Nk’uko amategeko abiteganya, iyo umuntu yimuwe ku nyungu rusange ahabwa ingurane nyuma yo gukora igenagaciro ry’umutungo ryemeranywaho n’impande zombi.

Ibi ni ko byagenze umutungo wa Umulisa uhabwa agaciro ka miliyoni zisaga 88Frw, gusa ntiyayishimiye kuko avuga ko wagura nka miliyoni 200Frw.

Umujyi wa Kigali uvuga ko Umulisa yasabwaga kureba igenagaciro wakoze yaba ataryishimiye agashaka umugenagaciro we nk’uko amategeko abiteganya, ariko ibi ntiyabikoze.

Eng. Katabarwa ati “Ibyo ntabwo yigeze abishaka. Nk’uko itegeko ribiteganya, iyo uwimurwa adakoze ibimureba mu gihe giteganyijwe, urwego rwimura amafaranga ruyashyira mu isanduka ya leta rugakomeza ibikorwa. Ibyo ni byo byakozwe kuko atigeze agira ubushake bwo kuba yafatanya n’inzego kugira ngo abashe kubahiriza ibiteganywa n’itegeko”.

Miliyoni 88Frw yagenewe nk’ingurane y’ahazanyura umuhanda ziri mu isanduka ya leta nabishaka azajyana icyangombwa cy’umutungo ku Mujyi wa Kigali ayahabwe.

Umujyi wa Kigali uvuga ko umunsi Umulisa yawegera akuzuza ibisabwa biteganywa n’amategeko amafaranga yari mu isanduka ya leta azayahabwa, akongera akiga umushinga we ujyanye n’ubutaka busigaye akawutanga ku babishinzwe bakawugenzura bawemeza akongera agakomeza ibikorwa bye n’ibikorwaremezo rusange bigakomeza.

Umujyi wa Kigali ugiye kwimura abandi baturage 2000

Kwimura abaturage bazagirwaho ingaruka n’iyubakwa ry’ibikorwaremezo ni kimwe mu bikunze kugarukwaho mu Mujyi wa Kigali bitewe n’uburyo abantu bagiye bubaka mu bihe byatambutse, aho igenamigambi ry’ibikorwaremezo ritari rimeze neza.

Mu ngengo y’imari y’uyu mwaka, Umujyi wa Kigali urateganya kubaka ibilometero 70 by’imihanda ku buryo uteganya kwimura abaturage bagera mu bihumbi hafi bibiri.

Hari kwimura ahazubakwa amasangano yo mu Kabuga ka Nyarutarama n’imihanda ishamikiyeho, umuhanda wa Mulindi-Gasogi-Rusororo-Kabuga, Busanza-Muyange, Sonatubes-Sahara-Kabeza, Migina-Controle Technique, Nyabisindu unyura ku ivuriro rya Baho-RDB.

Hari imihanda yo mu mudugudu wa Rwinyana (kwa Gaposho), uva Miduha-Mageragere,

Eng Katabarwa avuga ko ari imihanda myinshi igera ku 10 bateganya gukora muri iyi gahunda, ari yo mpamvu barimo kwimura abaturage.

Kwimura abaturage ahazubakwa imihanda ireshya na kilometero 70 bizatwara nibura miliyari 10Frw. Ubu abaturage babaruwe ko bazimurwa barimo guhabwa amabaruwa kugira ngo nibabona igenagaciro ryakozwe ari ryo bajyane ibyangombwa ku mujyi bishyurwe imishinga itangire gukorwa.

Umuyobozi ushinzwe imyubakire mu Mujyi wa Kigali Eng. Katabarwa avuga ko Umulisa yananije inzego zamwimuraga ku bw'inyungu rusange

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .