Iyubabwa ry’imihanda kugeza no mu duce twinjira mu nsisiro abaturage batuyemo ririgaragaza mu Mujyi wa Kigali, hamwe bigakorwa muri gahunda y’ubufatanye bw’abaturage n’umujyi wa Kigali, aho bakusanya 30%, Umujyi wa Kigai ukabunganiraho 70%.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya yabwiye RBA ko kuva iyi gahunda yatangira hamaze kwakirwa ubusabe bwinshi, ariko uburenga 70 butarasuzumwa kuko n’ubwemejwe, imirimo itihuse nk’uko bisabwa.
Ati “Tumaze kwakira ubusabe bwinshi navuga ko burenga 100, kubera ko dufite ubusabe burenga 70 tutarabasha gusubiza, dufite ubusabe 29 twari twemeje ariko tutaratangira gukoraho, imihanda tutaratangira gukora tukagira n’ubundi busabe bwari bwatangiye mbere bw’imihanda ireshya na kilometero 15 ari byo turimo gukoraho ubu turimo kurangiza.”
Mu mihanda 18 ubu iri kubakwa, harimo imwe igeze ku rugero rwa 98% hakaba n’indi ikiri hasi kuri 30%.
Ati “Iyo rero ni yo turi kwifuza kurangiza kugira ngo tubone kujya kuri ya yindi 29. Ni ukuvuga ngo yayindi 70 yindi yo nta nubwo twigeze twemeza ko tuzayikoraho.”
Ntirenganya yahamije ko bitewe n’uburyo amafaranga 70% yo kunganira abaturage ataboneka byihuse ngo imihanda ihite ikorwa nyamara bo baba baratanze 30% basabwa, hari gutekerezwa uburyo gahunda yavugururwa.
Ati “Kugeza ubu ntabwo impinduka zirabaho ni uko bikimeze. Impinduka zishobora kuzabaho ariko biracyarimo kuganirwaho zikaba zirimo kugenda ziterwa no kuvuga ngo ya 30% abaturage batanga na ya 70% mujyi wa Kigali usabwa gushyiraho ese iyo 70% irimo kuboneka mu buryo bwihuse kugira ngo abaturage babashe gukomeza gukorerwa imihanda mu buryo bwihuse?”
“No kureba ngo ese ko byatangiye abaturage turimo kugerageza kubereka ko bashobora kwikorera imihanda ubu bakaba bamaze kubyumva biracyakeneye ko Umujyi wa Kigali washyiraho 70%, cyangwa se yagabanyuka, cyangwa yakurwaho? Ni ibikirimo kuganirwaho, ntabwo ibyemezo byari byafatwa.”
Imihanda isaga kilometero 15 iri kubakwa ifite agaciro ka miliyari 3.6 Frw abaturage bakaba baratanze miliyari 1 Frw.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!