Umujyi wa Kigali wahamagariye abikorera gufungurira amarembo urubyiruko rwimenyereza umwuga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Ugushyingo 2019 saa 09:00
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasabye abikorera bo Mujyi wa Kigali gukomeza gufasha Leta guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri binyuze mu gutanga akazi no gufungurira amarembo urubyiruko ruba rwifuza kwimenyereza umurimo, kuko ari bwo rubasha kugira ubumenyi busumbye ubwo rubonera mu ishuri rukaba rwanakwihangira na rwo umurimo.

Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije Ushinzwe Ubukungu n’Imibereho Myiza, Umutoni Gatsinzi Nadine, mu nama bagiranye n’abikorera batandukanye n’imiryango itegamiye kuri Leta kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2019.

Yari igamije kubashishikariza gutanga umusanzu wabo mu kurwanya ubushomeri bwiganje mu rubyiruko ndetse by’umwihariko kubakangurira kuzitabira umunsi uhuza abashaka akazi n’abaganta (Job net) uzaba tariki ya 3/12/2019.

Mu ijambo rye Umutoni yagize ati “Uyu munsi twawuteguye mu gutegura umunsi umaze kumenyerwa witwa ‘Job Net’, uwo munsi udufasha guhuza abashaka akazi n’abagatanga kugira ngo ushaka akazi akabone ndetse n’abakeneye abakozi bababone. Uwo munsi rero uzaba ku itariki 3/12/2019.”

Imibare iheruka igaragaza ko hafi 15% by’abanyarwanda badafite akazi ariko byagera mu Mujyi wa Kigali bikarushaho, bikaba 19%. Byagera mu rubyiruko n’abagore bikaba byinshi kurushaho.

Aho niho Umutoni yahereye asaba abikorera bitabiriye iyo nama gukora uko bashoboye, ubasabye kwimenyereza umurimo ntibamusubize inyuma akaba yahabwa ayo mahirwe kuko niyo akoze neza bimuhesha kubona akazi.

Ati “Icyo dusaba abikorera, ni ukongera gufungura imiryango, bagaha akazi urubyiruko rwacu, bakaruha amahirwe yo kwimenyereza akazi (training on job) kugira ngo urubyiruko ruva mu ishuri n’ubwo Ikigo cy’Umujyi wa Kigali cyo guteza imbere umurimo tuba twabahaye ubundi bumenyi bwisumbuyeho, ariko bahure n’utanga akazi noneho uwo muntu abashe no kuba yabona akazi cyangwa akagira ubumenyi bwo kuba yajya nawe kukihangira kuko aba yarabibayemo abizi.”

Umuyobozi wa EYES Rwanda, umuryango ufasha urubyiruko mu kubahugura no kubongerera ubushobozi bakabasha kwihangira umurimo,
Gerald Mporananayo, asanga urubyiruko ntawe ukwiye kurwitesha igihe ashaka ko imirimo ye yihuta

Ati “Abikorera ndumva bakwegera urubyiruko bakarubyazamo ibyo bifuza kuko hari ibyo bakeneye narwo rufite, ni abantu buri wese akekeneye haba mu mbaraga rufite ndetse n’ubwenge, ntawe ukwiye kubapfobya ko nta burambe kuko niyo uberekereye bafata vuba.”

Kuva Umujyi wa Kigali watangiza Ikigo gishinzwe guteza imbere umurimo ku bufatanye na Mifotra (Kigali Employment and Service Centre) hamaze kuba Job Net esheshatu zihuza abashaka umurimo n’abawutanga, izaba ku itariki ya 3/12/2019 izaba ari iya karindwi

Abagera ku 1 179 babonye akazi binyuze muri Job net, abagera 1,244 babonye akazi abandi barakihangira mu mahugurwa bagiye bahabwa, urubyiruko rugera 1009 rwabonye amahugurwa y’ibyo rwifuzaga bitewe n’uko bitabiriye Job Net bakamenya serivisi zitangwa n’ibyo bigo.

Umwaka ushize wa 2018 urubyiruko 128 rwabonye akazi ako kanya rubikesha job net muri 755 bari bitabiriye iyo gahunda.

Iyi nama irategura umunsi wa Job Net uhuza abashaka akazi n'abagatanga
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Wungirije Ushinzwe Ubukungu n'Imibereho Myiza,Umutoni Gatsinzi Nadine yasabye abikorera gufungurira amarembo urubyiruko
Uwari uhagarariye Mount Meru yatangaje ko abazitabira Job Net bashobora kuzagira amahirwe yo kuzakorana nayo igiye bazaba bujuje ibisabwa
Hatanzwe ibitekerezo by'uko gahunda ya Job Net yakorwa neza igakomeza gutanga umusanzu mu kurwanya ubushomeri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza