Umujyi wa Kigali uri mu mushinga wo kwinjiza ikoranabuhanga mu mitwarire y’imyanda

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 3 Nzeri 2020 saa 09:28
Yasuwe :
0 0

Mu gihe iterambere ry’umujyi wa Kigali rizamuka ku muvuduko wo hejuru, ni ingenzi cyane ko uyu mujyi utangira gutekereza uburyo bwo kubika no gutwara imyanda buvuguruye, mu rwego rwo kwirinda ko iki kibazo cyazaba imbogamizi ku buzima bw’abawutuye barushaho kwiyongera umunsi ku munsi.

Nk’ubu byitezwe ko abatuye Kigali bazikuba kabiri muri 2035, bivuze ko imyanda izakoresha nayo iziyongera, abantu bagakenera amazu menshi ndetse n’uburyo bagendamo bugatezwa imbere.

Mu rwego rwo kwitegura uburyo abatuye uyu mujyi bazajya babika imyanda mu buryo butangiza ibidukikije kandi bugezweho, Minisiteri y’ikoranabuhanga yatangiye gushaka ikigo kizashyira mu bikorwa umushinga wo kubika no kugenzura imyanda.

Ni umushinga uzaba ukubiyemo ingarani (poubelle) zikoreshwa n’ikoranabuhanga, zikazashyirwa ahantu (stations) hatandukanye, hazajya hagenzurwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Igishushanyo cy’uyu mushinga byitezwe ko kizaba cyarangiye mu Ukuboza uyu mwaka.

Mu cyiciro kibanza byitezwe ko hazashyirwaho ahantu ho gushyirwa imyanda mu masoko 10 yo mu mujyi wa Kigali, ari mu turere twose uko ari dutatu.

Ni umushinga uzatwara 100 000$ (arenga miliyoni 96 Frw), ukazaba ugizwe no gukusanya imyanda, kuyitwara, kuyitunganya, kuyibyaza umusaruro no kuyishyingura.

Muri rusange ni umushinga uzaba ukoreshwa n’ikoranabuhanga, aho ahantu hashyirwa imyanda hazaba hakoresha imirasire y’izuba, hakaba hashobora kuvangura imyanda, mu gihe ingarani na zo zizaba zifite ubushobozi bwo gutanga amakuru ku babishinzwe igihe zuzuye.

Kugeza ubu, toni zirenga 450 z’imyanda zirakoreshwa mu mujyi wa Kigali buri munsi, aho byitezwe ko ubu buryo nibutangira gukoreshwa, itwarwa ry’imyanda rizarushaho koroha, kandi amakuru yakusanyijwe agasesengurwa mu rwego rwo gufata ingamba zijyanye n’ibibazo bihari.

Byitezwe kandi ko ubu buryo bw’ikoranabuhanga nibumara gutangira, bizagabanya imyuka yangiza ikirere iterwa n’imodoka zitwara imyanda mu mujyi wa Kigali.

U Rwanda rusanzwe ruhanganye n’ikibazo cyo kubika imyanda, kuko muri raporo yagarutse ku ifatwa neza ry’ibidukikije yo muri 2018, byagaragaye ko abaturage 36% mu batuye umujyi ari bo bagerwaho na serivise zo kubika imyanda mu buryo bwiza, abandi 30% bakajugunya imyanda hirya no hino mu bihuru, mu gihe 29% bayijugunya mu mirima.

Impuguke mu bidukikije ziburira umugabane wa Afurika muri rusange gutangira gutegura uburyo uzabika imyanda yo mu mijyi, na cyane ko byitezwe uyu mugabane uzarushaho kugira imijyi irimo ubucucike bwinshi bw’abantu mu myaka iri imbere.

Umujyi wa Kigali urashaka gushyira ikoranabuhanga mu buryo busanzweho bwo gutwara imyanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .