00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umujyi wa Kigali ugiye kwagura imihanda igire ibyerekezo bine n’amasangano 43

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 July 2022 saa 10:09
Yasuwe :

Umujyi wa Kigali ufite gahunda yo kuvugurura imyubakire y’imihanda muri Kigali, wagure amasangano ndetse ukore n’imihanda y’ibyerekezo bine mu kurwanya umuvundo w’ibinyabiziga.

Mu Mujyi wa Kigali, mu bice bitandukanye hakunda kugaragara umuvundo w’ibinyabiziga mu masaha cyane cyane y’umugoroba.

Urugero ni nk’i Nyabugogo werekeza ku Giti cy’Inyoni mu nzira igana kuri Nyabarongo cyangwa se mu muhanda wa Remera ugana i Kabuga cyangwa uwa Nyabugogo ugana ku Kinamba.

Umuyobozi ushinzwe imyubakire mu Mujyi wa Kigali, Emmanuel Asaba Katabarwa, yavuze ko hari gahunda yo kuvugurura imyubakire mu Mujyi wa Kigali ariko ijya itinda biturutse ku kibazo cy’ingengo y’imari, gusa agaragaza ko hari imishinga igiye gutangira gukorwa.

Ati “Ikibazo gikomeye ni umubyigano w’imodoka cyane cyane mu masangano y’imihanda. Twamaze kubona amasangano 43 aho bigoye kuba imodoka zatambuka ziva mu muhanda umwe zigana mu wundi.”

“Tugomba kwagura ayo masangano. Ariko duhura n’imbogamizi y’ubuke bw’ingengo y’imari, bituma duhera ku byihutirwa.”

Mu masangano agiye kuvugururwa harimo Giporoso-Prince House ndetse n’i Kabuga kuko umushinga wo kwagura umuhanda ukagira ibyerekezo bine watangiye.

Yakomeje agira ati “Urundi rugero ni Gahanga - Sonatube. Tuzagura umuhanda wa Nyabarongo - Kanogo ugire ibyekerezo bine kandi inyigo yaratangiye.”

Abayobozi b’Umujyi wa Kigali batangaje ko umuhanda uturuka ku Kibuga cy’Indege i Kanombe ugana mu Mujyi rwagati ugiye gukorerwaho igererageza ryo kureba gahunda yo kuba waharirwa imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

Gare ya Nyabugogo nayo hari gahunda yo kuyagura, kuko uko umuhanda uzaguka imodoka nazo ziziyongera.

Nibura imishinga 58 y’inyubako z’imihanda ni yo igiye kwitabwaho mu Mujyi wa Kigali mbere y’umwaka wa 2024.

Hazubakwa imihanda ifite ibilometero 215,5 cyangwa se ivugururwe mu byiciro bitandatu bitarenze 2024.

Mu cyiciro cya mbere, hari imihanda ifite ibilometero 33,7 izongerwa ku isanzwe.

Bwa mbere hazubakwa imihanda icumi, ku nshuro ya kabiri hubakwe imihanda 13. Mu cyiciro cya gatatu hazubakwa imihanda 14 mu gihe mu cyiciro cya kane hazubakwa itandatu. Mu cya gatandatu hazubakwa imihanda 10 mu gihe mu cya karindwi itanu.

Imihanda itandukanye yo mu Mujyi wa Kigali igiye kugirwa ibyerekezo bine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .