Umujyi wa Kigali ugiye gutangirizwamo gahunda zihariye zo kurwanya Kanseri muri Afurika

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 11 Ugushyingo 2019 saa 07:41
Yasuwe :
0 0

Umujyi wa Kigali watoranyijwe ngo utangirizwemo ibikorwa byihariye byo kurwanya no gukumira kanseri mu mijyi yo ku mugabane wa Afurika, nyuma y’isesengura ryagaragaje ko u Rwanda rushyira mu bikorwa neza gahunda rwiyemeza kandi zigatanga umusaruro.

Ubwo kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2019 igikomangoma cya Jordanie akaba n’umuyobozi w’ihuriro mpuzamahanga rigamije kurwanya kanseri, Dina Mired, yagiranaga inama n’abafatanyabikorwa muri iyi gahunda bo mu mujyi wa Kigali, yavuze ko kanseri ari ikibazo gikomereye Isi.

Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), rigaragaza ko mu 2018 kanseri zishe abarenga miliyoni 9.6 muri miliyoni 18.1 bari bazirwaye, barimo 70% bo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Dina yagize ati “Amakuru meza ni uko mu Rwanda hari gahunda yo kugeza ubuvuzi kuri bose, ubu itsinda rigize gahunda y’imijyi yo kurwanya kanseri ryatangiye gukorana bya hafi mu guhashya izi ndwara.”

Igikomangoma Dina Mired yavuze ko kugira ngo kanseri ihashywe mu gihugu runaka bisaba ko gishyiraho politiki igamije kuyirwanya kandi u Rwanda rukaba ruyifite, bikaba biri no mu byatumye rutsindira gutangirizwamo iyi gahunda.

Ati “Icy’ingenzi gikomeye ni uko mu gihe igihugu kidafite ubushake bwa politiki, nta mahirwe abaturage baba bafite. Hano rero mufite ubushake bwa politiki, mwabonye ubufasha bwa Cities Cancer Challenges, mugiye gutangiza gahunda y’ibikorwa byo kurwanya kanseri.”

Dina yasobanuye ko imishinga nyinshi usanga ikunda gukorana n’u Rwanda kuko icyo rwiyemeje rugishyira mu bikorwa, rukakigira icy’ibanze kandi kikagerwaho.

Muri iyo gahunda y’ibikorwa byo kurwanya no guhashya kanseri harimo gushyiraho amatsinda ahuriweho yo gusangira ibitekerezo kuri gahunda zo gufasha abarwaye kanseri, koroshya uburyo bwo kubagezaho imiti kandi ihendutse n’ibindi.

Hari kandi gushyira ku rwego mpuzamahanga ubuvuzi bwazo, guha ubufasha bwihariye abazirwaye, guhugura abaganga n’ibindi.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yavuze ko kugira ngo Umujyi wa Kigali utoranywe gutangirizwamo gahunda y’Imijyi ihuriye ku kurwanya Kanseri, Cities Cancer Challenges, habayeho amarushanwa bigaragara ko u Rwanda rushoboye.

Yavuze ko mu kwezi gutaha Umujyi wa Kigali uzaba wamaze kugaragaza imbanzirizamushinga y’ibikorwa bisubiza ibibazo ku buvuzi bwa kanseri bizakorwa.

Raporo iheruka gutangazwa na OMS yagaragaje ko mu Rwanda abarwaye kanseri ari ibihumbi 10 muri miliyoni zisaga 12 z’abaturage bose. Mu bayirwaye, abagiye kuyivuza ni 3000 gusa.

Dina yasobanuye ko imishinga nyinshi usanga ikunda gukorana n’u Rwanda kuko icyo rwiyemeje rugishyira mu bikorwa
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Rubingisa Pudence yavuze ko kugira ngo uyu mujyi utoranyirizwe gutangirizwamo gahunda y’Imijyi ihuriye ku kurwanya Kanseri ari uko byagaragaye ko u Rwanda rushoboye
Igikomangoma Dina ashyikiriza Meya Rubingisa igitabo gikubiyemo uburyo bwafasha mu kurwanya kanseri
Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwemeje ko uyu mwaka urangira bwamaze kugaragaza imbanzirizamushinga y'ibikorwa bizakorwa muri iyi gahunda

Amafoto: Munyarugerero Gift


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza