Umujyi wa Kigali ugiye gushyiraho uburyo bukumira ubwiyongere bw’imodoka

Yanditswe na Habimana James
Kuya 21 Gicurasi 2019 saa 03:53
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko mu rwego rwo kugabanya imodoka no gushishikariza abantu gukoresha imodoka rusange, mu gishushanyo mbonera gishya abubaka inzu bazajya babwirwa ingano ya parikingi bagomba kubaka.

Kuri uyu wa Kabiri, Ubuyobozi bw’uyu mujyi bwatangije ukwezi ko kugaragariza abaturage n’abafatanyabikorwa bimwe mu bitekerezo batanze, ngo igishushanyo mbonera gishya kizabe kijyanye n’ibyo bifuza kugeza mu 2050.

Kuva muri Nyakanga 2018 abaturage bahawe umwanya batanga ibitekerezo ku gishushanyo mbonera gishya kivugurura icya 2013, kugira ngo ibizaba bikubiyemo bizabe koko bijyanye n’ibyifuzo byabo.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe imyubakire n’imiturire mu Mujyi wa Kigali, Mugisha Fred, yavuze ko bimwe mu byo bazibandaho muri iki gishushanyo mbonera gishya harimo no kugabanya imodoka mu Mujyi wa Kigali.

Yagize ati “Mu bijyanye n’ubucuruzi ni uko hari umubare wa parikingi umuntu atagomba kurenza, mu gishushanyo mbonera tugenderaho uyu munsi twaravugaga ngo niba ari urusengero cyangwa inzu y’ubucuruzi biturutse ku bantu izakira, hagombaga kugira aho imodoka ziparika, ariko nyuma twaje gusanga turimo guteza imbere imodoka kuko niba umuntu umubwiye ngo uzashyiremo parikingi izakira imodoka runaka byavugaga ko ari uguha za modoka agaciro no gutuma imodoka ziza mu mujyi bigateza akavuyo.”

Yakomeje agira ati “Muri iki gishushanyo kivuguruye twaravuze ngo aho kugira ngo duteze imbere parikingi reka tuzikumire ku buryo mu gihe ya parikingi izaba ibuze ntabwo umuntu azazana imodoka ye bwite ahubwo azafata imodoka za rusange, turashaka ko mu myaka izaza mu 2050 ni uko nibura 70% by’abantu bakora ingendo bazaba bakoresha bisi (Bus), icyo dushaka ni ukugira imihanda myiza na bisi nziza.”

Yavuze ko abubaka bazabwirwa ubushobozi bwa Parikingi bazajya bubaka ku buryo bashyirirwaho umubare w’imodoka zitagomba kurenza.

Mugisha ati “Ntabwo ari ukuvuga ngo parikingi zizavaho burundu, ariko udashaka kubaka parikingi uwo na we bizaba ari amahirwe.”

Umujyi wa Kigali ugiye kuba uwa buri muturage wese

Ni kenshi abaturage bamwe mu Mujyi wa Kigali bagiye bavuga ko abateguraga ibishushanyo mbonera bibandaga ku bafite amikoro, abatishoboye bo bagashyirwa ku ruhande.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali nabwo bwavuze ko koko mbere wasangaga ariko bimeze ariko ko bitazongera.

Mugisha yagize ati “Impamvu twavuguruye igishushanyo cy’ubushize ni uko abaturage bari barakigizeho impungenge ndetse batangira no kuvuga ko kibirukana mu Mujyi wa Kigali, icyiza cy’iki kivuguruye ni uko kitavuye hejuru kijya hasi ku muturage, icyo umuturage uyu munsi yakwishimira ni uko byibuze ibyo yavuze azabibona muri cya gishushanyo mbonera gishya.”

Yakomeje agira ati “Nibyo koko natwe twaje gusanga icyari gisanzwe tugomba kugishyira ku ruhande tukareba ngo ese amikoro y’umuturage arangana ate, uyu munsi nta kuvuga ngo turashaka inzu zo guturamo zihambaye, igishushanyo mbonera ni icy’umuturage ntabwo ari icya leta.”

Umujyi wa Kigali wagaragaje ko inzu zizajya zubakwa zitazaba ari az’abafite amikoro menshi gusa ko n’abatayafite bagomba guhabwa aho batura ntibave muri uyu mujyi.

Umujyi wa Kigali urifuza ko abantu bakoresha imodoka rusange ku buryo byagabanya umuvundo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza