Umujyi wa Kigali ugiye gufatanya n’uwa Paris mu guteza imbere imikorere

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 3 Kamena 2019 saa 08:45
Yasuwe :
0 0

Umujyi wa Kigali washyize umukono ku masezerano y’ubufatanye n’uwa Paris, uzatuma inzego zombi zisangizanya ubunararibonye mu nzego zirimo gusangira udushya, ikoranabuhanga, iterambere ry’umujyi n’ibindi.

Ni amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Mbere n’Umuyobozi w’umujyi wa Paris, Anne Hidalgo uri mu Rwanda hamwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rwakazina Marie Chantal.

Ni nyuma y’ibiganiro byahuje impande zombi byibanze cyane ku dushya Umujyi wa Kigali ufite turimo imihigo, Car Free Day, uburyo bwo gusukura umujyi, ubuyobozi bw’Umujyi wa Paris nabwo busangiza Kigali bimwe mu bikorwa ufite birimo ibigega bifasha mu guteza imbere umujyi wabo.

Biyemeje guteza imbere ubufatanye, byaba ngombwa abayobozi b’iyi mijyi bakazajya bagenderana hagamijwe kwigiranaho.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Rwakazina Marie Chantal, yavuze ko amasezerano yashyizweho umukono hagati y’impande zombi ateganya inzego bazafatanyamo, haba mu miyoborere y’imijyi n’iterambere ry’abakozi.

Yakomje ati "Harimo ibijyanye na serivisi zijyana n’umujyi, kurengera ibidukikije, kubika amateka, umuco na siporo, ni ibyiciro bitandukanye kandi mu biganiro twagiranye, duteganya uburyo bwo guhanahana ubunararibonye, abakozi bacu bashobora kujya kwigira ku Bufaransa ariko n’Abafaransa bashobora kuza iwacu kureba uko dukora nko mu mitangire ya serivisi z’umujyi."

Mu bindi byaganiriwe harimo ibijyanye n’igenamigambi n’imihigo, hakaba n’ibindi u Bufaransa bwakoze u Rwanda rwakwiga.

Rwakazina yakomeje agira ati "Hari nk’ibigega bagiye bashyiraho by’ishoramari nko mu bijyanye n’imibereho y’abaturage, bishobora gufasha n’umujyi wa Kigali ushaka kugenda ugabanya uko ushingira ku ngengo y’imari igenerwa na Guverinoma."

"Umujyi wa Kigali wifuza gukomeza gufatanya n’abikorera ngo bashyire amafaranga yabo mu bikorwa remezo n’izindi serivisi dutanga mu mujyi. Twishimiye cyane ubu bufatanye kandi twizera ko buzagera ku bintu bikomeye, dufatanyije n’Umujyi wa Paris."

Umuyobozi w’Umujyi wa Paris Anne Hidalgo yabanje gushima uburyo umujyi wa Kigali ukomeje guteza imbere, uku kwihuta bikaba ari ibintu bibashishikaje, byakwigirwaho mu bijyanye n’igenamigambi no guteza imbere imibereho y’abaturage.

Yavuze ko bafite imiyoborere yubatswe hambere, ariko aho imyaka igeze hari ibintu biba bikeneye guhindurwa bikajyanishwa n’igihe.

Ati "Hari byinshi twahinduye mu myaka mike ishize ariko ndabona ko mu gihe kiri imbere hari ubundi bushobozi bukenewe nko kubaka ibikorwa remezo bikenewe no kumenya uko twihuta kuko ikinyejana cya 21 ni ikinyejana aho ibintu byose byihuta, iterambere ry’ikoranabuhanga, ibyifuzo by’abaturage batagomba guhezwa mu miyoborere yacu n’ibindi."

"Ntekereza ko uburyo umujyi wa Kigali wihutamo mu iterambere uzadufasha nka Paris kubasha kubona mu rwego rw’imiyoborere, uko turushaho guteza imbere imiyoborere yacu, bitari mu rwego rw’imikorere gusa ahubwo no mu rwego politiki."

Anne Hidalgo Aleu uyobora Umujyi wa Paris kuva mu 2014, ari mu Rwanda aho yanitabiriye inama ya 89 ya Biro Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Abayobozi b’Imijyi ikoresha ururimi rw’Igifaransa (Association Internationale des Maires Francophones-AIMF).

Kuri uyu wa Mbere yanasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, aho kuri uyu wa Kabiri azakomeza gusura ibikorwa bitandukanye birimo inzibutso za Jenoside, agamije kumenya amateka nyakuri y’aya mahano yabaye mu Rwanda.

Abayobozi bombi bashyira umukono ku masezerano y'ubufatanye kuri uyu wa Mbere
Meya Rwakazina Marie Chantal avuga ko Abanyarwanda bazigira byinshi kuri Paris mu bijyanye n'iterambere ry'umujyi
Umuyobozi w'Umujyi wa Paris, Anne Hidaldo, yashimye ubufatanye na Kigali, avuga ko bwitezweho umusaruro ufatika
Umuyobozi Wungirije w'Umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu, Parfait Busabizwa, yavuze ko aya masezerano areba inzego zitandukanye z'ubuzima bw'umujyi

Amafoto: Niyonzima Moise


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza