00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu y’icyemezo cyo kwemerera utubari n’utubyiniro gukora bigakesha mu minsi mikuru

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 22 December 2024 saa 10:45
Yasuwe :

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya yagaragaje ko kuba hoteli, utubari, restaurants n’utubyiniro byaremerewe gukora bigakesha mu mpera z’icyumweru mu bihe by’minsi mikuru, byaturutse ku busabe bw’abaturage.

Yabigarutseho ubwo yari mu Kiganiro na Radio Rwanda, yemeza ko mbere y’uko Leta yemerera hoteli, utubari, restaurants n’utubyiniro gukora kugeza Saa Munani zo mu rukerera, kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Kane, na ho kuva ku wa Gatanu kugera ku Cyumweru, bikaba byakora bigakesha byari byabanje gusuzumwa.

Yakomeje agaragaza ko nta mpungenge biteye cyane ko abaturage ari bo bari batanze icyifuzo cy’uko bakongererwa amasaha.

Ati “Ntabwo biduteye impungenge na cyane ko n’abaturage ubwabo ari bo bari bakomeje kubisaba, bavuga bati mureke noneho dukeshe, twidagadure. Dufite ibintu twagezeho muri uyu mwaka twebwe nk’igihugu, ariko nanone nka buri muntu ku giti cye dukwiriye gusabana tukanezerwa.”

Yavuze ko nubwo ayo masaha yongerewe bidasobanuye ko umuntu akwiye kumva ko agomba yose kuyakoresha ari mu kabari cyangwa ari kunywa inzoga.

Ati “Icyo turimo gukomeza kwibutsa abantu ni kimwe ni uko iyo duhawe amasaha 24 yo kuba ushobora kuba wabona serivisi izo ari zo zose ntabwo bivuze ko byanze bikunze ayo masaha ari wowe uri buyakoreshe yose. Ahubwo biravuga ngo ubonye urwo rwinyagamuriro rwo gukomeza gahunda zawe amasaha ushaka ukurikije n’ibindi wari ufite ushobora gukora mu kazi gasanzwe. “

Yongeyeho ati “Icy’ingenzi gikomeye cyane ni umwanya wo kongera gusabana n’abandi, ni uwo mwanya wo kongera kwishima, no kunezerwa kurusha uko waba uri kunywa cyane. Burya muzarebe n’umuntu wanyoye inzoga agasinda kumwe tuvuga ngo yabaye ibyatsi mu Kinyarwanda no kwishimana n’abandi ntabwo biba bikirimo kuko aba yahindutse undi muntu, utazi n’ibyo ari gukora ahubwo arushya n’abo bari kumwe kurusha uko yakora izo gahunda zose.”

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Rutikanga Boniface, na we yasabye abaturarwanda ko muri ibi bihe by’iminsi mikuru, bakwiye kuzirikana gahunda ya tunywe less aho kunywa nk’aho Isi igiye kurangira.

Ati “Birumvikana ahari ibitaramo habamo kurya no kunywa, abantu bagomba kunywa mu rugero. Muri uko kwishima, mu kunezerwa, mu gusabana, abantu bibuke kunywa mu rugero. Nibanywe ariko bibuke ko n’ejo hari undi munsi, n’ejobundi ntibanywe nk’aho Isi irangira none.”

Icyo cyemezo cyatangiye gushyirwa mu bikorwa ku wa 10 Ukuboza 2024, kikazageza tariki 5 Mutarama 2025 nk’uko Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB.

Mu 2023 ni bwo u Rwanda rwafashe icyemezo cyo gushyiraho amasaha ntarengwa yo gufunga utubari, utubyiniro na restaurants.

Guverinoma yafashe icyemezo ko ibikorwa na serivisi byose bitari iby’ingenzi bizajya bifunga saa Saba z’ijoro mu minsi y’imibyizi, na ho mu mpera z’icyumweru (ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu) bifunge saa Munani z’ijoro hagamijwe kunoza imitunganyirize n’imikorere y’ibikorwa by’imyidagaduro mu masaha y’ijoro no gukumira urusaku rubangamira umudendezo w’Abaturarwanda.

Ibiro by'Umujyi wa Kigali byarimbishijwe
Rond Point yo Mu Mujyi wa Kigali rwagati ni hamwe mu hantu hakunze gutunganywa bijyanye n'iminsi mikuru
Umujyi wa Kigali wakereye ibirori by'iminsi mikuru
Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yavuze ko badatewe impungenge no kuba amasaha y'utubari n'utubyiniro yarongerewe mu bihe by'iminsi mikuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .