Ku wa 8 Mata 2025, Massad Boulos yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame, byagarutse ku mikoranire “igamije kugera ku mahoro arambye mu Karere k’Ibiyaga Bigari na gahunda zo kongera ishoramari rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu nzego z’ingenzi ku bukungu mu Rwanda no mu karere muri rusange.”
Uyu mudpolomate yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigaliu ruri ku Gisozi, asobanurirwa birambuye amateka yayo.
Ubutumwa bwashyizwe kuri konti ya X y’uru rwibutso ku wa 9 Mata 2025, bugira buti “Umujyanama Mukuru wa Amerika ku bibazo bya Afurika, Massad Boulos, n’itsinda ayoboye bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu gusura urwibutso basobanukiwe kurushaho amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyayiteye, ukuri n’ingaruka yateje ndetse n’urugendo rwo kwiyubaka rw’u Rwanda.”
Amafoto yashyizwe hanze agaragaza uyu mugabo ashyira indabo ku mva, yunamira Abatutsi bahashyinguye, ahandi azenguruka urwibutso bamusobanurira amateka arambuye arurimo.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!