00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhoza yandikiye Inteko ya Amerika ayinenga uko yitwara mu kibazo cya Rusesabagina

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 July 2022 saa 02:30
Yasuwe :

Hashize iminsi Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika itoreye umwanzuro wo gusaba u Rwanda kurekura Paul Rusesabagina ufunzwe nyuma yo guhamywa ibyaha bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba byagabwe n’Umutwe wa FLN mu Majyepfo y’u Rwanda.

Ni icyemezo abayobozi b’u Rwanda bagaragaje ko kibogamye, kirimo kurengera no kudaha agaciro abaturage bagizweho ingaruka n’ibi bitero byagabwe mu Murenge wa Nyabimata bigahitana bamwe, abandi bagakomereka ndetse n’imitungo itandukanye ikahatikirira.

Uretse ubuyobozi bw’igihugu, iyi myitwarire idahwitse y’abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika yanababaje Abanyarwanda ndetse ntibahwema kubigaragaza binyuze mu itangazamakuru, imbuga nkoranyambaga n’ahandi.

Umuhoza Espérance ni umwe mu Banyarwanda bababajwe n’icyo cyemezo ndetse afata umwanzuro wo kwandikira Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika ayereka ko uburyo abayigize bari kwitwara mu kibazo cya Rusesabagina bidakwiriye.

Yavuze ko impamvu y’iyi baruwa ye ari ukugira icyo avuga “ku mwanzuro H.Res.892, usaba Guverinoma y’u Rwanda kurekura Paul Rusesabagina wagizwemo uruhare na Depite Castro Joaquin ndetse ukaza kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko ku wa 14 Nyakanga 2022.”

Umuhoza yakomeje avuga ko uyu mwanzuro urimo ibibazo kuko hari ibyo uvuga bitari ukuri, ibyo uvuga mu buryo butaribwo ndetse n’aho ugaragaza ibitekerezo byo kumva abantu bamwe bari hejuru y’abandi ku buryo bafite ubushobozi bwo guha amabwiriza ibindi bihugu n’abayobozi.

Yakomeje avuga ko ikosa rya mbere ryakozwe ubwo hafatwaga uyu mwanzuro ari ukwirengagiza ibibi Rusesabagina yakoze.

Ati “Mbere na mbere, mugaragaza Rusesabagina nk’Umunyarwanda w’impirimbanyi ya politiki, ibintu bihuma ububashaka bwo kugira icyo anenga Guverinoma y’u Rwanda, mukirengagiza ibimenyetso bifatika birimo n’ibyatanzwe na FBI bigaragaza isano afitanye n’imitwe y’iterabwoba ikorera mu Burasirazuba bwa Congo.”

“Rusesabagina binyuze muri Western Union yohereje amafaranga agamije gushyigikira ibikorwa by’iterabwoba ku Rwanda, kuba ari umuturage wa Amerika ndetse akaba yarahawe umudali w’icyubahiro na Perezida ntibimuha ubudahangarwa hejuru y’uburemere bw’ibyaha yakoze. Rusesabagina ni Umunyarwanda by’amavuko kandi yakoreye Abanyarwanda ibyaha agomba kuryozwa.”

Umuhoza yakomeje avuga ko bigayitse kuba Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika iri gusaba ko Rusesabagina arekurwa kandi we ntakwicuza na guto agaragaza.

Ati “Biragayitse kuba Inteko ya Amerika isaba u Rwanda kurekura umuntu utanicuza na gato ibikorwa bye by’iterabwoba. Hari ibiganiro byinshi n’amashusho agaragaza y’ibiganiro Rusesabagina yagiranye n’Ijwi rya Amerika na BBC yigamba ibitero by’iterabwoba umutwe we wagabye ku butaka bw’u Rwanda.”

Yagaragaje ko ibi bikorwa n’imvugo bya Rusesabagina atari iby’impirimbanyi ya politiki ahubwo ari iby’iterabwoba.

Yashavuje Abanyarwanda

Umuhoza yavuze ko ibi bikorwa bya Rusesabagina byagize ingaruka zikomeye ku mibereho y’Abanyarwanda ndetse barushaho gushavuzwa n’iyi myitwarire y’abagize Inteko ya Amerika.

Ati “Miliyoni z’Abanyarwanda zirashavuye bitewe n’iki cyemezo cyanyu giha agaciro Rusesabagina, ufite ibyaha bisa neza n’ibya Bin Laden kikirengagiza na gato ibijyanye no kwereka impuhwe abagezweho n’ibitero bya Rusesabagina.”

“Inzirakarengane zarishwe ndetse imiryango yabo iracyarira isaba ubutabera ndetse bumvaga ko igifungo yahawe kidahagije. Nubwo bitagararura ababo babuze ariko biteye ikimwaro kuba abagize uruhare muri ibi byaha bagihabwa rugari n’ababashyigikiye barimo namwe, muri gukomeza kubatoneka mu bikomere.”

Yakomeje avuga ko kuba abagize Inteko bagaragaza ko Rusesabagina yatawe muri yombi mu buryo bunyuranyije n’amategeko ari ukubogama kuko na bo hari ibyo igihugu cyabo cyagiye gikora bisa n’ibyo.

Ati “Ubwo Umushinjacyaha w’Umunya-Iran, Hamid Noury yagezwaga muri Suède, Umuyobozi wa Human Rights Watch muri Amerika, Kenneth Roth, yavuze ko uburyo bwakoreshejwe ari bwiza ku buryo bukwiye gukoreshwa mu gukurikirana abakekwaho ibyaha, ariko ubwo u Rwanda rwakoreshaga uburyo nk’ubwo neza mu gufata Rusesabagina, byiswe gushimuta.”

Yavuze ko ibyo Inteko ya Amerika iri gukora bisa neza n’ibyakozwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’u Burayi ariko yemeza ko ubwinshi bw’abanyamakosa butayagira ukuri.

Umuhoza yagaragaje ko ibikorwa n’ibihugu by’u Burayi na Amerika ari ukurengera kuko bitumvikana ukuntu igihugu kimwe gishaka guha kigenzi cyacyo amabwiriza n’amategeko kandi gifite ubusugire n’uburenganzira bwo kutavogerwa.

Ati “Kuvuga ko uburenganzira bwa Rusesabagina butubahwa kandi ko urubanza rwe rutanyuze mu mucyo ni ukwivanga mu mikorere y’ubutabera bw’u Rwanda, kutubaha amategeko y’u Rwanda ndetse n’ihame mpuzamahanga ryo kutivanga mu butabera bw’ibindi bihugu.”

“Ibi bigaragaza ko abacamanza bo muri Amerika ari bo bonyine bakwiye kwizerwa ku bijyanye n’imanza zitabera. Ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bufungiye abantu benshi muri Gereza ya Guantanamo no muri kasho z’ibanga za CIA bakekwaho kugira uruhare mu bitero ku wa 11 Nzeri. Barimo Ammar al-Baluchi, Khalid Sheikh Mohammed, Walid bin Attash, Ramzi Binalshibh na Mustafa al-Hawsawi.”

Yavuze ko imiryango y’izi mfungwa zose imaze imyaka myinshi itakambira Leta Zunze Ubumwe za Amerika ngo zifungurwe ariko ikomeje kwirengagizwa.

Ibi ngo Amerika yarabyirengagije ahubwo yihutira gusaba u Rwanda kurekura Rusesagina utaragera n’aho ageza igifungo cy’imyaka 25 yahawe.

Umuhoza yavuze ko bibabaje ukuntu Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaguye mu mutego w’ikinyoma w’umuryango wa Rusesabagina n’inkoramatima ze.

Umuhoza yandikiye Inteko ya Amerika ayinenga uko yitwara mu kibazo cya Rusesabagina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .