Byemejwe n’Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryasohotse mu igazeti ya Leta yo ku wa 30 Ugushyingo 2022. Rivuga ko Umuhoza Marie Michelle wari Investigation Analyst (ushinzwe isesenguramakuru ku bugenzacyaha) mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, yemerewe guhagarika akazi mu gihe kitazwi.
Itegeko rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba Leta rivuga ko gusaba guhagarika akazi mu gihe kitazwi ari icyemezo cy’umukozi wa Leta kigaragaza mu nyandiko ubushake bwe bwo guhagarika imirimo yakoraga.
Umukozi wa Leta agira uburenganzira bwo gusaba guhagarika akazi mu gihe kitazwi iyo amaze nibura imyaka itatu akorera urwego rwa Leta rumwe. Icyakora, umukozi wa Leta ufite impamvu zihariye kandi zumvikana ashobora gusaba guhagarika akazi mu gihe kitazwi mbere y’imyaka itatu akorera urwego rwa Leta rumwe.
Umukozi wa Leta wemerewe guhagarika akazi mu gihe kitazwi yongera kugira uburenganzira bwo gusubira mu butegetsi bwa Leta nyuma y’imyaka itatu uhereye igihe yemerewe guhagarika akazi mu gihe kitazwi.
Icyakora, kubera inyungu z’akazi, umukozi wa Leta wemerewe guhagarika akazi mu gihe kitazwi ashobora kugira uburenganzira bwo gusubira mu butegetsi bwa Leta mbere y’imyaka itatu.
Mu Ukwakira 2019 nibwo Umuhoza Marie Michelle yagizwe Umuvugizi wa RIB. Mu 2022 yaje kujya kwivuza muri Canada.
Inkuru bijyanye: Umuhoza Marie Michelle wabaye umuvugizi wa RIB ntiyahunze

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!