Umuhate w’urubyiruko rwiyemeje kugabanya umubare w’abana bata ishuri

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Ukwakira 2019 saa 07:30
Yasuwe :
0 0

Raporo Minisiteri y’Uburezi iheruka gutangaza igaragaza ko mu mwaka w’amashuri wa 2017/18, abanyeshuri baretse kwiga mu mashuri abanza bageze kuri 6.7% bavuye kuri 5.6% mu 2016/17 mu gihe mu 2015/16 bari kuri 5.7%.

Mu mashuri abanza iyi raporo igaragaza ko abahungu aribo baza imbere mu guta amashuri ugereranyije na bagenzi babo b’abakobwa naho mu yisumbuye abakobwa bakaza imbere.

Mu mwaka wa 2017/18 abahungu bataye ishuri bari 7% abakobwa ari 6.3%, mu 2016/17 abahungu bari 5.9% abakobwa ari 5.3% mu gihe mu mwaka wawubanjirije abahungu bari 6% abakobwa ari 5.4%.

Iki kibazo giteye inkeke ndetse inzego zitandukanye zaragihagurukiye mu gushaka umuti wacyo urambye.

Imwe mu nzira igana ku gushaka igisubizo gifatika ni uguhuza imbaraga kuva ku babyeyi, abarezi, abikorera n’inzego za leta.

Hagati ya Mutarama na Werurwe 2019, abakorerabushake 160 bakorana n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF) bafashije abana barenga 1200 kugaruka mu ishuri.

Iyi gahunda yiswe “Tugane Ishuri” ihurije hamwe urubyiruko rwiyemeje kuzana impinduka muri sosiyete rwibanda ku bana bataye ishuri, rukabashishikariza kurigarukamo.

Urubyiruko rwanyuze muri iyi gahunda rugaragaza ko yagize impinduka aho rutuye kandi yishimirwa na benshi.

Murekatete Denise yakoze nk’umukorerabushake muri Tugane Ishuri akora ubuvugizi bugamije kwigisha imiryango agaciro k’uburezi kuri bose.

Yagize ati “Gukorera ubushake byubaka isura nziza y’umuntu muri sosiyete kandi byafasha igihugu kugera ku ntego zacyo mu gihe umurimo twakoze ufitiye rubanda akamaro. Ndateganya kuvugira buri mwana ngo yoherezwe ku ishuri. Nifuza kuzabona umubare w’abana bava mu ishuri mu gace ntuyemo wageze kuri zero.’’

Uyu mukobwa w’imyaka 21 yinjiye mu mushinga wa Tugane Ishuri ashaka gukorera ubuvugizi iterambere ry’Umuryango Nyarwanda no gufasha abakiri bato gutegura neza ahazaza habo.

Mu butumwa abanyuze muri iyi gahunda batanga bereka ababyeyi ko abana bize neza bafungurirwa imiryango ituma ahazaza habo haba heza ndetse bakagabanya ingaruka zo kuba bakora imirimo ivunanye cyangwa kwishora mu biyobyabwenge.

Mu mahugurwa bahawe ubumenyi bubafasha kuganiriza imiryango itandukanye, bijyanye n’ubuzima ibayemo.

Muvandimwe Jacques w’imyaka 25 utuye mu Karere ka Ngororero we yashishikariye ibi bikorwa mu gufasha imiryango yari mu kaga.

Yagize ati “Hari imiryango aho abana bavuye mu ishuri, nkanjye nk’umukorerabushake nshobora kwegera iyo miryango nkaba nagira impinduka mu buzima bwayo. Nimbigeraho bizaba ari iby’agaciro gakomeye kuri njye.’’

“Nshimishwa cyane n’ibikorwa by’urukundo. Nkunda cyane kuzana ibisubizo biboneye muri sosiyete mbarizwamo kandi uburyo bwiza bwo kubikora ni ugukorana ubushake.’’

Iteka rya Minisitiri w’Uburezi ryo mu 2016 riteganya ibihano ku babyeyi batohereza abana mu ishuri n’abandi bantu babakoresha imirimo ituma batiga cyangwa bata ishuri rivuga ko ‘Umubyeyi cyangwa urera umwana mu buryo bwemewe n’amategeko utamwohereje ku ishuri kandi agejeje ku myaka yo gutangira amashuri abanza, ahanishwa kugawa mu nama y’Umudugudu atuyemo kandi agategekwa kujyana umwana ku ishuri’.

Mu gihe umubyeyi cyangwa urera umwana avanye umwana mu ishuri atarangije, atumizwa ku ishuri agasobanurirwa akamaro ko kwiga kandi agategekwa kugarura umwana mu ishuri.

Iyo umubyeyi cyangwa urera umwana atagaruye umwana ku ishuri, ubuyobozi bw’ishuri bwifashisha ubuyobozi bw’Akagari umwana atuyemo agasubizwa mu ishuri.

-  Indi nkuru wasoma: Imibare y’abana bata ishuri ikomeje kuzamuka, uruhare ni urwa nde?

Murekatete Denise yinjiye mu mushinga wa Tugane Ishuri ashaka gufasha abakiri bato gutegura neza ahazaza habo
Muvandimwe Jacques w’imyaka 25 utuye mu Karere ka Ngororero ari mu rubyiruko rukorana na UNICEF muri gahunda yayo yo kugarura mu ishuri abana barivuyemo
Imibare y’abana bata ishuri ikomeje kuzamuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza