Umuhanzi Thacien Titus yatanze inzu yubakiye umubyeyi utishoboye i Gisagara

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Nzeri 2019 saa 03:53
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi uhimbaza Imana Tuyishime Thacien Titus yatashye inzu yubakiye umubyeyi utishoboye wo mu Karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo.

Thacien Titus usengera mu Itorero rya ADEPR aho izina rye ryazamukiye, yamenyekanye cyane mu 2013 mu bihangano bigusha neza imitima birimo “Aho Ugejeje Ukora”, “Mpisha mu mababa”, “Guma ku karago” , “Uzaza ryari Yesu” n’izindi.

Uyu muhanzi urimbanyije umushinga wagutse wo gutunganya album yubakiye umwe mu baturage batishoboye nka kimwe mu bikorwa by’urukundo bizaherekeza ibitaramo azakorera mu bice bitandukanye by’u Rwanda.

Thacien Titus ku wa Gatanu 20 Nzeri 2019, aherekejwe n’umugore we Mukamana Christine, Pasiteri Habinshuti Samson n’abayobozi mu nzego z’ibanze yashyikirije Uwineza Delphine inzu yamwubakiye.

Iyi nzu iherereye mu Kagari ka Shyanda mu Murenge wa Save ho mu Karere ka Gisagara.

Uwineza yari abayeho mu buzima bukomeye nyuma yo gutandukana n’umugabo we yavuye iruhande kubera kumuhoza ku nkeke.

Mu buhamya bwe avuga ko rimwe umugabo we yigeze no kumutema ashaka kumwica ariko Imana igakinga ukuboko, ararokoka.

Aba bombi babanaga mu Karere ka Kirehe, bamaze gutandukana Uwineza yerekeje mu Mujyi wa Huye atangira gusabiriza no gushaka ibiraka byo gufurira abantu ngo abone icyatunga abana be.

Thacien Titus yavuze ko yakozwe ku mutima n’ubuzima uyu mubyeyi n’umuryango we wari ubayemo yiyemeza kujya gusura ahantu wari ucumbikiwe maze asanga ubayeho mu buzima bubi.

Kuva icyo gihe nibwo yahise agira icyifuzo cyo kubakira inzu uyu muryango kugira ngo uzajye uba ahantu heza.

Thacien Titus yasabye abaturage bitabiriye umuhango wo gutaha inzu guteranya ubushobozi bwo gukusanya amafaranga azagoboka Uwineza n’umuryango we. Ku ikubitiro hahise hakusanywa 43 000 Frw.

Uwineza n’abana be bashimiye Thacien Titus banamusabira umugisha ku gikorwa cy’ubutwari yakoze cyo kubazirikana mu bihe byabo bikomeye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Save, Ntiyamira Muhire David, yashimye uyu muhanzi watekereje gutuza neza Umunyarwanda.

Yavuze ko abafashije kwesa imihigo dore ko uyu muturage yari ari ku rutonde rw’abagombaga kubakirwa mu Murenge wa Save.

Yijeje gukora ubuvugizi bujyanye no kuremera uyu muryango, anakomoza ku mugambi wo kuworoza inka, izakamirwa abana ikanatanga ifumbire.

Igitaramo cya mbere kibimburira ibizazenguruka igihugu Thacien yacyise “Ntituzayoba live concert” yagikoreye muri Paruwasi ya ADEPR Taba mu Mujyi wa Huye, ku wa 22 Nzeri 2019.

Titus ari gutegura album ye ya Gatatu y’amajwi n’amashusho, ateganya kumurika mu mpera z’umwaka wa 2019.

Uyu muhanzi usengera muri ADEPR, yatangiye kuririmba yiga mu Mwaka wa Kabiri w’Amashuri Yisumbuye ahitwa IJW Kibogora. Amaze Imyaka icyenda akora umuziki nk’uwabigize umwuga. Indirimbo ye yise “Aho ugejeje ukora” yamuhesheje ibihembo bibiri bya MTN Caller Tune mu 2016.

Titus w’imyaka 32 amaze gushyira yanze album zirimo iyo yise “Aho ugejeje Ukora Yesu”, “Mpisha mu mababa” n’iya gatatu yitegura kumurikira abakunzi be.

Umuhanzi Thacien Titus yatanze inzu yubakiye umubyeyi utishoboye mu Karere ka Gisagara
Uwineza Delphine n'abana be
Uwineza Delphine yasazwe n'ibyishimo nyuma yo gushyikirizwa inzu
Mukamana Christine, umugore wa Thacien Titus, yari yamuherekeje
Thacien Titus (uwa kabiri ibumoso) yari agaragiwe n'abantu benshi muri iki gikorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .