Umuhanzi Auddy Kelly yatangiye gukora udupfukamunwa twihariye

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 12 Kanama 2020 saa 05:45
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Audace Munyangango umenyerewe mu muziki nka Auddy Kelly, yatangiye guhanga udukamunwa dufite umwihariko udasanzwe ku two abantu bari basanzwe bazi.

Uyu muhanzi yabwiye IGIHE ko yatekereje gukora utu dupfukamunwa nyuma yo kubona utwari dusanzwe ku isoko nta kamwe yambara ngo bimuhire kubera ibibazo agira byo guhumeka.

Ati “Njya ngira ikibazo cyo gufungana rero kwambara tuno dupfukamunwa tundi byarananiye n’utu two muri za farumasi byaranze, rero naravuze nti nzabaho gute? Nibwo natekereje gukora udukamunwa twanjye gusa binsaba igihe kinini kugira ngo ngere kuko mfite uyu munsi.”

“Nakoze agapfukamunwa kanjye, mukuru wanjye ukora muri banki imwe hano muri Kigali arambwira ati nanjye mpa agapfukamunwa kameze nk’ako kawe, yageze ku kazi abakozi bose baravuga bati turashaka agapfukamunwa nk’aka.”

Uyu muhanzi avuga ko akimara kubona ko udupfukamunwa twe abantu batangiye kudukunda, yahise ajya gushaka ibyangombwa bijyanye n’ubuziranenge ndetse no kwandikisha ubu bwoko bw’agapfukamunwa ke nk’igihangano.

Ati “Nagiye mu kigo gipima ubuziranenge bemera udupfukamunwa twanjye ndetse baranambwira ngo aka gapfukamunwa kawe karihariye ujye kukandikisha muri RDB, njyayo.”

Auddy Kelly avuga ko yakoze udupfukamunwa turenga 600 twose ashaka kugera kuko yifuza.

Ati “Mfite utundi dupfukamunwa 600 nakoze mbere y’uko mbona ako nifuza, nahise nubaha abantu bahanga ibintu. Nakoraga kamwe nyuma nkabona ikibazo, ariko ubungubu maze kwambika ibigo bitandukanye, umuntu wese wambaye aka gapfukamunwa kanjye abandi bamubaza aho yagakuye nkashiduka abantu bari kumpamagara ngo nabo baragashaka.”

Aka gapfukamunwa ka Auddy ntabwo kameze nk’utundi kuko ko ntabwo gafata ku matwi, ikindi ku bantu bambara amadarubindi ntabwo gatuma mu maso hazamo ibihu ikindi ku bantu baterwa n’udusanzwe ibibazo bijyanye byo guhumeka, aka ko karabikemuye.

Uyu muhanzi ubusanzwe uririmba indirimbo ziganjemo iz’urukundo, aherutse gushyira hanze indirimbo zihimbaza Imana zirimo iyo mu gitabo yitwa ‘Imvura’ yafatanyije na Jody Phibi, Umuvandimwe yo mu gitabo yasubiyemo abisabwe na nyina, ‘Igitangaza’, ‘Reka nkubyinire’, na ‘Arakomeye’.

Auddy Kelly uzwi cyane mu ndirimbo ’Ndakwitegereza’, yakoze izindi zirimo iyitwa ‘Sinzagutererana’ yakoranye na Jody Phibi byigeze no kuvugwa ko bakundana, ‘Ubyumve’, ‘Sinkakubure’ n’izindi zitandukanye.

Aheruka kandi gushyira hanze indirimbo y’urukundo yise ‘Iyo ukunda umuntu’.

Uyu muhanzi yahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza ku wa 30 Nyakanga 2015, yize mu Ishami ry’Imenyekanishabikorwa (Marketing) muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya CBE.

Aheruka gushyira hanze indirimbo y’urukundo yise ‘Iyo ukunda umuntu’

Udupfukamunwa twa Auddy Kelly ntabwo tuba dufashe ku matwi
Udupfukamunwa twa Auddy Kelly turihariye
Utu dupfukamunwa dufasha abarwaye indwara z'ubuhumekero
Abantu benshi batangiye kwishimira udupfukamunwa twa Auddy Kelly

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .