Uyu muhanda uri gusanwa na sosiyete y’abashinwa ya CRBC ari nayo yari yarahawe inshingano zo kuwubaka.
Muri iryo tangazo abakoresha uwo muhanda bagiriwe inama yo gukoresha ikindi gisate cyawo kuko imirimo yo kuwusana iri gukorerwa mu gisate cy’umuhanda kimwe.
Imirimo kubaka no kwagura uyu muhanda yahawe ikigo kizobereye mu byo kubaka imihanda cy’abashinwa, CRBC cyane ko guverinoma y’iki gihugu iri mu bateye inkunga imirimo y’ubwubatsi bw’imihanda muri Kigali mu bihe bitandukanye.
Iki kigo kiri mu byubatse imihanda myinshi muri Kigali kandi umushinga wo kubaka umuhanda wa Kanogo-Rwandex cyawuherewe rimwe m’uwari ugamije kongera imihanda no koroshya urujya n’uruza muri Kigali.
Muri uyu mushinga hubatswemo imihanda itandukanye irimo Rond point Muhima-Nyabugogo-Gatsata, Rwandex-Sonatube-Prince House i Remera, Kanogo-Rwandex.
Harimo kandi iyubakwa ry’umuhanda wo kuri Primature, Rwandex-Gishushu, Rwandex-Mu myembe, Nyamirambo-Rebero-Kicukiro, Nyamirambo-Cyumbati-Gikondo na Kagugu-Batsinda-Nyacyonga n’indi itandukanye.
Uyu muhanda Kanogo-Rwandex wari ukiri mu maboko y’ikigo cy’ubwubatsi kuko utarashyikirizwa umujyi wa Kigali.
Ibyo bivuze ko imirimo yo kuwusana iri gukorwa na CRBC yawubatse cyane ko iyo umuhanda wubatswe habaho igihe cyo kunoza imirimo y’ubwubatsi kuri rwiyemezamirimo wahawe akazi ngo azawugeze mu biganza by’uwamuhaye akazi udafite inenge.
Itangazo ry’Umujyi wa Kigali rigaragaza ko imirimo yo kuwusana yatangiye kuwa 4 Mutarama 2023 izageza tariki ya 17 Mutarama 2023.
















Amafoto ya IGIHE: Yuhi Augustin
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!