Ni umuhanda biteganyijwe ko uzatwara miliyoni 36$ unyura mu Mirenge ya Jabana mu Karere ka Gasabo n’imirenge ya Masoro, Murambi, Cyinzuzi, Mbogo, Ngoma na Bushoki mu Karere ka Rulindo.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, ni we watangije ibikorwa buo kubaka uyu muhanda,
Ni umuhanda wa kilometero 36 uzahuza indi mihanda ibiri minini ya kaburimbo iri ku rwego rw’igihugu, ni ukuvuga uva mu Mujyi wa Kigali werekeza mu Karere ka Gicumbi n’uhuza Kigali na Musanze-Rubavu.
Uyu muhanda Perezida Paul Kagame yawemereye abaturage ba Rulindo ubwo yabasuraga mu 2014.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!