Umuhanda wa gari ya moshi Isaka-Kigali ushobora kugezwa n’i Rubavu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Kamena 2019 saa 05:18
Yasuwe :
0 0

Umugambi wo kongera umuhanda wa gari ya moshi uzahuza u Rwanda na Tanzania, ukava i Kigali ukagera ku mupaka wa Rubavu ugahura na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), usa n’aho wongewemo umusemburo nyuma y’uruzinduko Perezida Felix Tshisekedi aheruka kugirira i Dar es Salaam.

RDC yahawe uburenganzira bwo gukora inyigo kugira ngo harebwe uko uyu muhanda wagezwa ku mupaka wawo mu Burasirazuba.

Perezida Tshisekedi ubwo yari i Dar es Salaam yavuze ko kongera uyu muhanda wa gari ya moshi ukagera i Rubavu bizafungura amahirwe y’ubucuruzi ku gihugu cye, usanga gikoresha icyambu cya Mombasa n’icya Dar es Salaam.

Umuhanda wa gari ya moshi uzaturuka Isaka muri Tanzania ukagera i Kigali ureshya na kilometero 532, uzubakwa na miliyari 3.6 z’amadolari aho Tanzania izishyura miliyari 2.3 z’amadolari naho u Rwanda rukishyura miliyari 1.3 z’amadolari. U Rwanda rwatanga n’andi yavana uyu muhanda i Kigali kugera i Rubavu.

The East African yanditse ko Perezida Tshisekedi yijeje Perezida Magufuli ubwiyongere bw’ibinyuzwa ku cyambu cya Dar es Salaam byoherezwa mu mahanga cyangwa bitumizwayo, mu gihe uyu muhanda waba urangije kubakwa.

Buri mwaka icyambu cya Dar es Salaam kinyuzwayo toni miliyari 1.76 z’ibicuruzwa biva cyangwa bijya muri RDC.

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda iherutse kwemeza umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano hagati y’u Rwanda na Tanzania, yerekeye ubufatanye mu ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga w’inzira ya Gari ya Moshi, Isaka-Kigali, yashyiriweho umukono i Kigali ku wa 09 Werurwe 2018.

Ku ruhande rw’u Rwanda uyu muhanda uzaba ureshya na kilometero 138 mu gihe ku ruhande rwa Tanzania ari kilometero 394.

U Rwanda ruherutse gutangaza ko igikurikiyeho muri uyu mushinga ari ukumvikana uburyo amafaranga yo kubaka yashakwa. Harimo uburyo bwo gufatanya n’abikorera, kuba leta zombi zaguza zikabona amafaranga zikubaka, bikaba ari byo biganirwaho hagati y’ibihugu.

Umuhanda wa gari ya moshi uzahuza u Rwanda na Tanzania ushobora kugezwa i Rubavu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza