Umuhanda uva Nyandungu ugana Kimironko ugiye kumara amezi abiri ufunzwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Kamena 2020 saa 05:19
Yasuwe :
0 0

Umujyi wa Kigali watangaje ko mu gihe cy’amezi agera kuri abiri umuhanda uzamuka Nyandungu uturutse i Kabuga ugana ku Kimironko ugiye kuba ufunzwe kubera imirimo yo kuwusana.

Gusana agace k’uwo muhanda KK 15Ave gaherereye ku ishuri rya ’Kigali Parents School’, biteganyijwe guhera tariki 24 Kamena kugeza 22 Kanama 2020.

Mu itangazo umujyi wa Kigali washyize hanze, bagize bati “Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali burabamenyesha ko umuhanda uhuza Kimironko n’uturuka i Kabuga unyuze kuri iryo Shuri uzaba ufunze.”

Abawukoreshaga bava cyangwa bagana Kimironko basabwe kwifashisa imihanda KK 3Rd na KK 13Ave inyura ku Mushumba mwiza.

Abakoreshaga umuhanda wafunzwe (uri mu mutuku) bagiriwe inama yo kunyura ahazwi nko Ku Mushumba Mwiza (ahari ubururu)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .