Ni umuhanda biteganyijwe ko uzanyura mu tugari twa Congo-Nil mu Murenge wa Gihango, Manihira na Muyira mu Murenge wa Manihira no mu tugari twa Ruronde na Kabona mu Murenge wa Rusebeya, aho imirimo yawo izasozwa mu 2028.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative, yabwiye IGIHE ko uyu muhanda ari igisubizo kuko abaturage bari baraheze mu bwigunge, bagorwa no kugeza umusaruro ku isoko.
Ati “Uyu muhanda uje gukemura ibibazo byinshi kuko abaturage bari baraheze mu bwigunge. Uzabafasha kubona akazi no kugeza umusaruro ku masoko, kuko batuye mu gice gikungahaye ku buhinzi bw’icyayi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ibirayi, imboga n’imbuto barahinga bakeza.”
“Ntekereza ko byabarushyaga gutegera uwo musaruro ngo ugere ku isoko. Kuri twe, uyu muhanda ni igisubizo kije cyiyongera ku byo dufite mu Karere ka Rutsiro kuko uzatuma bahahirana na Ngororero.”
Meya Kayitesi avuga ko uyu muhanda wa kaburimbo uzahuza imirenge ya Gihango, Manihira na Rusebeya mu Karere ka Rutsiro n’Umurenge wa Bwira ku gice cya Ngororero, aho ahamya ko uzafasha by’umwihariko abaturage barenga 8000 bazaba bawuturiye.
Yasabye abaturage bo muri iyi mirenge kubyaza umusaruro umuhanda bagiye kubakirwa, bongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi kuko bagiye kubona uburyo bazajya bawutwaramo byoroshye.
Nzajyibwami Pierre Damien ucururiza mu isantere y’ubucuruzi ya Muyira mu Murenge wa Manihira, yabwiye IGIHE ko ikorwa ry’uyu muhanda rije ari igisubizo kuko ubusanzwe bagiraga ibihombo.
Ati “Twari twaraheze mu bwigunge kubera kutagira umuhanda wa kaburimbo, twajya kurangura ibicuruzwa imodoka zigahera mu nzira iyo imvura yabaga yaguye. Urumva ko tugiye gusubizwa, kujya mu Karere ka Ngororero byaduhendaga kuri moto ariko ubu bizoroha, ari ho duhera dushimira ubuyobozi bwiza bw’igihugu cyacu budahwema gusohoza ibyo bwasezeranyije abaturage.”
Yakomeje avuga ko bizorohera abahinzi borozi kugeza umusaruro wabo ku isoko, kuko hari ubwo wabonekaga bakawugura make kuko wabaga warabuze uko ugera ku bawukeneye.
Uyu muhanda ugiye kubakwa, isoko ryawo ryatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA).
Biteganyijwe ko imirimo yo kuwubaka izamara imyaka itatu, ukazuzura utwaye miliyari 50 Frw.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!