Ibi bubitangaje nyuma y’aho uyu muhanda umaze imyaka ibiri warangiritse ku buryo n’imodoka zawukoreragamo za RITCO zavaga i Kigali zijya i Zaza zahagaritse kuwunyuramo.
Muri iki gihe cy’imvura abaturage bavuga ko kugira ngo bambuke ikiraro kiwurimo batanga amafaranga 500 Frw bakabaheka ku migongo bakabona kwambuka bagana mu Karere ka Ngoma.
Bamwe mu batuye muri ibi bice baherutse kubwira itangazamakuru ko babangamiwe n’iyangirika ry’uyu muhanda ngo kuko ryatumye iterambere bari bagezeho risubira inyuma.
Umwe yagize ati “ Ubundi twavaga i Kigali duhita twambuka i Rwamagana tugera iwacu ntibiduhende, none ubu bisaba kuzenguruka i Ngoma, byatumye amafaranga twategeshaga yiyongera cyane.”
Hari undi uheruka kubwira IGIHE ko kuhambuka byatangiye baca 200 Frw none ubu basigaye bishyura 500 Frw ubundi bakaguheka ku mugongo bakakwambutsa hakurya. Uyu muturage yavugaga ko bibabangamiye cyane aho ngo buri gihe ubuyobozi buhora bubabwira ko uzakorwa bagategereza bagaheba.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, aherutse kubwira itangazamakuru ko Intara yabafashije ikabakorera ubuvugizi, yizeza abaturage ko mu minsi mike imirimo yo kuwukora izatangira hashyirwamo ibiraro bishya.
Yagize ati “ RTDA yamaze gukusanya ibyari bikenewe n’ingengo y’imari yarabonetse ubu bari kumvikana na Minisiteri y’Ingabo kuko ni ikintu cyihutirwa cyane, binyuze mu masoko byatinda cyane, bari kureba uburyo Engineering Brigade na Horizon aribo bakora uyu muhanda mu buryo bwihuse.”
Uyu muyobozi yavuze ko bazakora ibiraro ngo kuko ni byo bibabaje cyane ubundi ngo unatunganywe neza ku buryo wongera kuba nyabagendwa.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!