00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanda Kigali-Musanze wafunguwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 August 2024 saa 04:00
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda, RNP yatangaje ko umuhanda Kigali - Musanze wari wafunzwe by’agateganyo ubu wongeye kuba nyabagendwa.

Mu gitondo cyo kuri utu wa 27 Kanama 2024 ni bwo RNP, yatangaje ko uwo muhanda wafunzwe by’agateganyo, bitewe n’impanuka yabereye i Shyorongi ikawufunga wose.

Uru rwego rubinyujije kuri X rwari rwasabye abakoreshaga uwo muhanda kuba bihanganye mu gihe ruri gukora uko rushoboye ngo icyo kibazo gikemurwe, umuhanda wongere gukoreshwa.

Abatwara ibinyabiziga basabwaga kuba bakoresha umuhanda Kigali-Rukomo-Gicumbi-Base.

Polisi y’u Rwanda yahise ikora uko ishoboye kose, kugira ngo uwo muhanda wongere gukoreshwa na cyane ko uri mu mihanda mpuzamahanga, ikoreshwa n’abantu benshi u Rwanda rufite.

Imaze gukemura ikibazo yanditse na none kuri X iti “Turamenyesha abantu ko umuhanda Kigali-Musanze wongeye wafunguwe ndetse ibinyabiziga byakongera kuwukoresha.”

Umuhanda Kigali-Musanze wari wafunzwe n'impanuka yabereye i Shyorongi wafunguwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .