Umuhanda Kigali-Muhanga wabangamirwaga n’imyuzure y’amazi ya Nyabarongo uri kwigizwa hejuru (Amafoto)

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 15 Nyakanga 2019 saa 10:58
Yasuwe :
0 0

Imirimo yo kwigiza hejuru no kongera inzira z’amazi ku muhanda Kigali-Muhanga, ku gice giherereye mu gishanga cya Nyabarongo cyakundaga kwibasirwa n’imyuzuro y’uwo mugezi, irarimbanyije mu rwego rwo kwirinda ko bizongera kubangamira ingendo.

Umugezi wa Nyabarongo wakunze kuzura ugasesa amazi mu muhanda Kigali-Muhanga, bikabangamira urujya n’uruza rw’abantu n’ibinyabiziga biva cyangwa byerekereza mu Mujyi wa Kigali.

Nko mu 2016 amazi ya Nyabarongo yageze mu muhanda biturutse ku mvura nyinshi yari yaguye mu Ntara y’Amajyaruguru.

Icyo gihe ingendo zimwe zarasubitswe hategerezwa ko agabanuka. Muri Mata 2018 nabwo yongeye kuzura abagenzi bitabaza imodoka mu gihe abifashisha moto, abanyamaguru n’abanyamagare inzira itari nyabagendwa.

Ni ikibazo cyakunze kubangamira ubuhahirane bw’Umujyi wa Kigali n’Intara y’Amajyepfo, bituma Leta ifata umwanzuro wo kuvugurura uyu muhanda mu bikorwa birimo kuwigiza hejuru, gusibura no kongera inzira z’amazi ziyanyuza munsi yawo, agakomeza mu gishanga atadendejemo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) ushinzwe ubwikorezi, Eng. Jean de Dieu Uwihanganye, yabwiye IGIHE ko imirimo yo gutunganya uyu muhanda mu buryo bw’igihe kiringaniye yatangiranye na Kamena 2019, izarangira mu Ukuboza.

Ati “Igamije gukemura mu buryo bw’igihe kiringaniye ikibazo cyo kurengerwa kw’igice cy’umuhanda Kigali-Huye gica mu gishanga cya Nyabarongo. Irimo kongera inzira z’amazi mu bunini no mu bwinshi, hakaba harimo no kuzamura umuhanda kugira ngo n’amazi n’iyo yaza akaba menshi ntagere mu muhanda.”

Eng. Uwihanganye yavuze ko harimo n’iyo gutunganya imiterere y’umuhanda kugira ngo imvura yongeye kugwa amazi akaba menshi mu gishanga cya Nyabarongo azajye atemba neza bitagoranye.

Yavuze ko ibyo bikorwa bizakemura imyuzure ya Nyabarongo yakomaga mu nkokora ubuhahirirane n’urujya n’uruza nibura mu gihe cy’imyaka irindwi.

Ati “Twifuza ko igihe cy’imvura nyinshi kizagera yamaze gutunganywa ikarangira, tugatekereza ko byakongera kumara imyaka itanu n’irindwi bitongeye kuzura, mu gihe dutegereje ko tuzagura umuhanda Kigali-Muhanga bundi bushya.”

Eng. Uwihanganye yavuze ko ingengo y’imari yo gutunganya uyu muhanda igera hafi kuri miliyari 2 Frw.

Uyu muhanda iyo imvura yabaye nyinshi, amazi ya Nyabarongo abangamira urujya n'uruza
Imirimo yatangiranye na Kamena
Moto, abanyamaguru n'abanyamagare ntibagendaga ubwo uyu muhanda uheruka kuzura

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza