00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umugore watsindiye miliyoni 1,8 Frw mu Inzozi Lotto yakanguye bagenzi be

Yanditswe na Kwizera Joseph
Kuya 8 September 2022 saa 04:23
Yasuwe :

Bimenyerewe ko abantu b’igitsina gabo ari bo begukana itsinzi mu Inzozi Lotto ariko Nyiranzirorera Alice watsindiye 1.898.048 Frw yasabye bagenzi be gutinyuka bakayikina.

Ku wa 7 Nzeri nibwo umugore uyu Nyiranzirorera Alice utuye Kimironko, yashyikirijwe amafaranga yatsindiye aho avuga ko akimara kubyumva byamushimishije agatungurwa no kumva uburyo yaguze itike ya 200Frw ikamuhesha gutsinda.

Ati “Nabonye ubutumwa bwa Inzozi Lotto bambwira ko natsinze numva ndishimye ariko nibaza uburyo amafaranga 200Frw ampesheje gutsindira miliyoni 1.898.048Frw."

Nyiranzirorera kandi avuga ko amafaranga yatsindiye agiye kumufasha kwiteza imbere binyuze mu bikorwa yifuza gukora ndetse no kwishyurira abana amafaranga y’ishuri.

Kuva Inzozi Lotto yatangira ibikorwa byayo ni ubwa kabari habonetse uwatsinze w’igitsina gore ari naho Nyiranzirorera ahera ashishikariza bagenzi be gutinyuka bagakayigana.

Ati"Ndashishikariza ab’igitsina gore gutinyuka bagakina imikino ya Inzozi Lotto bakiteza imbere ndetse bagateza imbere na siporo nyarwanda."

Inzozi Lotto ni umushinga urimo imikino y’amahirwe itandukanye nka Quick Lotto, Jackpot , Quick10 na Igitego Lotto, ikaba ikorwa na sosiyete yitwa Carousel Ltd.

Ku wifuza gukina mu Inzozi Lotto akanda *240# cyangwa agasura urubuga rwabo kuri www.inzozilotto.rw; ashobora no kwegera abakozi ba Inzozi Lotto bari hirya no hino mu gihugu.

Nyiranzirorera Alice yashyikirijwe amafaranga yatsindiye mu Inzozi Lotto

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .