Mu kwezi gushize Trump yitabiriye amatora y’Umukuru w’Igihugu, aza no kuyatsindwa ahigitswe na Joe Biden bari bahanganye.
Bivugwa ko nyuma y’aho Trump byari bimaze kugaragara ko yatsinzwe, umugore we ngo yashatse abantu mu ibanga, abashinga kumukorera ingengo y’imari n’abakozi ashobora kuzakenera nyuma y’ubuzima bwo muri White House.
Ubu ngo bisa n’aho Melania yatangiye kuzinga utwangushye ku buryo yiteguye gusubira mu rugo rwabo ruri i Mar-a-Lago kuri Palm Beach muri Leta ya Florida.
Umwe mu bantu bazi neza Melania yabwiye CNN ati “Arashaka kujya mu rugo”. Yari abajijwe uko Melania yiyumva iyo yumvise amakuru y’uko umugabo we ashaka kuzongera kwiyamamaza mu 2024. Uwo muntu yakomeje avuga ati “Ibyo bishobora kutamugwa neza”.
Nta kintu umugore wa Perezida agenerwa iyo umugabo we atakiri ku buyobozi, usibye ibihumbi 20 by’amadolari ahabwa ku mwaka kandi nabwo ayo mafaranga atangwa iyo umugabo we apfuye.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!