RMC yabitangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa 18 Kanama 2024, ibinyujije kuri X, igaragaza ko yifatanyije n’abanyamakuru muri rusange, rwihanganisha umuryango wa Mugisha.
RMC iti “Dufatanyije n’abo mu mwuga w’Itangazamakuru mu Rwanda, twihanganishije umuryango wa Mugisha Emmanuel wabuze umugore we. Imana imuhe iruhuko ridashira.”
IGIHE yamenye ko umugore wa Mugisha yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu 18 Kanama 2023, azize uburwayi yari amaranye imyaka irenga itandatu. Amusigiye umwana umwe w’umuhungu.
Umuyobozi Mukuru wa RMC akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), Barore Cléophas yabwiye IGIHE ko uwitabye Imana yaguye mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal.
Ati “Aho umuntu akorera na ho haba ari umuryango, twamuhaye ubutumwa bwo kumwihanganisha ndetse twifatanyije n’Umuryango wa Mugisha muri ibi bihe bitoroshye.”
Uyu muyobozi yavuze ko igisigaye “ni ukureba uko twatabara tugaherekeza uwatuvuyemo. Ubundi tugashyigikira umuryango na cyane ko hari ibiteganywa n’amategeko by’aho umuntu akorera. Tuzabireba hanyuma tumutabare.”
RMC Mugisha abereye Umunyamabanga Nshingwabikorwa, yatangijwe mu 2013 ihabwa inshingano zo kugenzura iyubahirizwa ry’amahame agenga umwuga w’Itangazamakuru no kurengera inyungu rusange z’abaturage.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!