Umuganda usoza Werurwe wakuweho kubera Coronavirus

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Werurwe 2020 saa 08:21
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu yatangaje ko kubera ingamba zashyizweho mu gukumira icyorezo cya Coronavirus mu Rwanda, kuri uyu wa Gatandatu umuganda rusange usoza uku kwezi utazaba.

Ni ubutumwa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu yatangaje binyuze kuri Twitter, mu gihe u Rwanda rukomeje guhangana na Coronavirus, magingo aya imaze kwandura abantu 54 barimo abanyarwanda n’abanyamahanga.

Ni mu gihe kandi mu rwego rwo gukumira ikwirakwira rya Coronavirus, ubu abantu basabwa kuguma mu rugo.

Minaloc yagize iti “Mu rwego rwo gukomeza ingamba zo guhangana n’icyorezo cya Koronavirusi, Ku wa Gatandatu tariki ya 28/03/2020 nta muganda uzakorwa; abaturage bose bazakomeza kuguma mu ngo zabo. Buri wese azakora isuku mu rugo rwe.”

“No ku Cyumweru tariki ya 29/03/2020 Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi ntibazakora Umuganda, nabo bazaguma mu ngo, bahakore isuku.”

Uyu muganda ukuweho nyuma y’uko n’usoza ukwezi kwa Gashyantare na wo byemejwe ko ukorerwa mu ngo, hakitabwa ku bikorwa by’isuku muri buri muryango.

Icyo gihe kuri radio na televiziyo by’igihugu hatanzwe ibiganiro byagizwemo uruhare n’impuguke zisobanukiwe ibijyanye no kurwanya indwara zandurira ku mwanda n’ibijyanye n’isuku n’isukura.

Umuganda wo kuri uyu wa Gatandatu wakuweho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .