00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuganda ugiye kugezwa mu bihugu byose bya Francophonie

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 21 May 2022 saa 07:39
Yasuwe :

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Lousie Mushikiwabo, yavuze ko gahunda y’Umuganda rusange igiye kugezwa mu bihugu bya Francophone mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Gicurasi 2022, mu gikorwa cy’Umuganda udasanzwe, wabaye intangiriro ry’Umuganda uzajya ukorwa mu bihugu bigize Francophonie, ukaba wabereye i Kigali.

Uyu Muganda witabiriwe na ba Ambassade b’Ibihugu biri muri uyu Muryango bifite icyicaro i Kigali, ndetse n’urubyiruko rutandukanye. Mushikiwabo yavuze ko bifuza kugeza iyi gahunda mu bihugu bigize Francophonie nyuma y’uko bisabwe n’urubyiruko.

Yagize ati “Impamvu dushaka gutwara iki gikorwa cy’Umuganda mu bihugu bya Francophonie byose ku Isi, ni uko ari igikorwa cyiza cyo kubungabunga ibidukikije kandi urubyiruko rwo muri Francophonie rwadusabye ko Umuryango wacu warushaho kwita kuri gahunda yo kubungabunga ibidukikije no kwita ku iterambere rirambye.”

Yavuze ko igikorwa cy’umuganda kigiye kujyanwa mu bihugu bya Francophonie gifite insanganyamatsiko igira iti “Igikorwa cyanjye nakorera Isi ntuyemo.”

Yongeyeho ko undi muganda uzabera mu bihugu biri mu Nyanja y’u Buhinde mu Ugushyingo uyu mwaka, birimo Comoros na Seychelles.

Umuvugizi w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Oria Kije, yavuze ko iyi gahunda bifuje kuyisangiza ibihugu bya Francophonie kubera ko basanze ari nziza.

Ati “Mushikiwabo yagize igitekerezo akigeza muri Francophonie, cyo kujya areba imikorere myiza ifasha kubaho neza kw’abaturage noneho tukayifata tukayisangiza Umuryango wose wa Francophonie, tukayisangiza ibihugu byose uko ari 54. Ni muri urwo rwego twifuje ko iki gikorwa tukigeza muri ibyo bihugu.”

Yongeyeho ko iyi gahunda izafasha ibyo bihugu kubungabunga ibidukikije no kugeza abaturage ku iterambere rirambye.

Ubwo Mushikiwabo yari ageze ahakorewe Umuganda
Uyu muganda witabiriye n'abantu batandukanye barimo abahagarariye Ambasade zabo mu Rwanda
Mushikiwabo aganira na Ambasaderi wa Maroc
Louise Mushikiwabo yitabiriye igikorwa cy'Umuganda ugiye kujya ukorerwa mu bihugu bigize Francophonie

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .