Ni impungenge ziyongeyeye ubwo hajyaga hanze amakuru avuga ko icyo gihugu cyo mu Burengerazuba bw’u Rwanda, gishaka kwakira no gutuza Abanyarwanda batandatu barimo abahamijwe ibyaha bya Jenoside n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR).
Barimo babiri bahoze mu nzego nkuru za gisirikare nka Major François-Xavier Nzuwonemeye wari ushinzwe urwego rw’ubutasi bwa gisirikare, na Capitaine Innocent Sagahutu wari Umwungirije.
Harimo kandi Protais Zigiranyirazo uzwi nka ‘Z’ wari muramu wa Perezida Juvenal Habyarimana, akaba musaza wa Agathe Habyarimana.
Abo kandi barimo Col Alphonse Nteziryayo na we yayoboye Ishami rishinzwe imyitwarire mu gisirikare mbere ya Jenoside (Military Police) aba Perefe wa Butare; mu gihe André Ntagerura na Prosper Mugiraneza bahoze muri Guverinoma mu gihe cya Jenoside.
Me Gasominari Jean Baptiste ati “None abo bantu ni bo Perezida wa RDC, Felix Tshisekedi arimo gutumira kugira ngo baze muri Congo mu gihe hari ibiganiro hagati y’ibihugu byombi bigaruka ku mutekano wabyo no kurandura umutwe wa FDLR.”
Nubwo abo bantu bafite uburenganzira bwo kujya mu bihugu bashaka, Dr. Muleefu Alphonse akaba n’umusesenguzi mu bya politiki, agaragaza ko kubakira bishobora gusubiza irudubi ibiganiro bigamije kugarura amahoro mu karere bihuza u Rwanda na RDC.
Ati “Kuzana abantu bigaragara ko bari mu baremye iyo ngengabitekerezo ya Jenoside mu karere wakwibaza niba biganisha ku kubaka ya mahoro urukiko rwifuzaga ko ruzageraho mu gihe rurangije inshingano zarwo. Ibitabujijwe n’amategeko byose si ko umwanzuro wabyo uba ari mwiza.”
U Rwanda ntirwahwemye kugaragaza ko kimwe mu bibazo by’ingutu byugarije amahoro mu karere ari FDLR, bijyanye n’uko wasize ukoze Jenoside mu Rwanda, ndetse na nyuma yayo ukagerageza kugaba ibitero bitandukanye bihugabanya umutekano w’u Rwanda.
Ibi ubutegetsi bwa Kinshasa buzi neza ko ari ikibazo, kuko nko mu nama ya Luanda yabaye ku wa 21 Werurwe 2024, intumwa za RDC zari ziyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Christophe Lutundula, zasezeranyije iz’u Rwanda n’umuhuza, Angola, ko zizageza ku nama yagombaga kuba muri Mata 2024 uko gusenya FDLR bizakorwa, nubwo nyuma bwabyigaramye.
Dr. Muleefu ati “Aho kuba wagaragaza ubushake mu gukemura icyo kibazo, ibikorwa byawe bikaganisha ku gushyigikira ubwo bugizi bwa nabi ku kindi kibazo. Umuntu yakwibaza ati ese [ibyo kwakira abo bantu] byakozwe bigamije ku gukemura icyo kibazo.”
Ibikorwa bigayitse RDC ikomeje kwijandikamo kandi biherutse kugarukwaho na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Amahoro.
Yagize ati “Nta kindi gihugu nzi ku Isi gifite abantu bishe abandi benegihugu barenga miliyoni, bagakora Jenoside, bamara [kuyikora] bagahungira mu gihugu cy’amahanga, icyo gihugu kikabakira ‘ubwo ni Congo’, kikabashyigikira nyuma y’imyaka 30 kikaba gikomeje kubafasha, kubatagatifuza, kubavanaho icyaha gufatanya na bo kugira ngo bagaruke kongera gukora Jenoside no kuyirangiza kuko bumva batarayirangije.”
Ntabwo biramenyekana niba RDC izakomeza gahunda yo kwakira abo bantu nyuma y’uko bigiye hanze, icyakora bishobora kurushaho kuzambya umubano w’u Rwanda n’icyo gihugu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!