Iri ni isiganwa ngarukamwaka ribera mu nzira z’inzitane, mu mihanda myiza no mu misozi. Amafarashi atwawe n’abantu, aba asiganwa ku ntera y’ibilometero 35 n’abantu bari kugenda n’amaguru.
Ricky yabaye uwa gatatu, yegukanye iri rushanwa mu mateka yaryo kuva ryatangira mu 1980. Yavuze ko yamaze amasaha 29 adasinziriye mbere y’uko ritangira.
Kuko muri iri siganwa abantu n’amafarasi bakoresha inzira zitandukanye, Ricky William, yahishuye ko ubwo yageraga ku murongo wo gusorezaho atari azi ko ari we watsinze.
Yasize amafarashi 50 akoresheje amasaha abiri, iminota 22 n’amasegonda 23.
Ifarashi yaje ku mwanya wa mbere William yayisize iminota ibiri.
Isiganwa ryaberaga mu gace ka Llanwrtyd Wells mu Mujyi wa Powys muri Ecosse Wales.
Geoffrey Allen ni we munyamagaru waherukaga kuryegukana akoresheje amasaha abiri, iminota 31 n’amasegonda 26 mu gihe uwaryegukanye bwa mbere ari Zoe White akoresheje amasaha abiri, iminota 7 n’amasegonda 36 mu 2004.
Ricky William Lightfoot yegukanye amayero ibihumbi 3.500 nk’igihembo nyamukuru.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!