Abakozi ba SPARC basabanye n’abakiliya n’inshuti zabo (Amafoto)

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 24 Ukwakira 2019 saa 07:23
Yasuwe :
0 0

Abakozi ba Sosiyete ya SPARC ifasha ibigo bitandukanye mu bijyanye n’ikoranabuhanga, basangiye n’abakiliya n’inshuti zabo mu rwego rwo kugira ngo basabane banungurane ibitekerezo.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Ukwakira 2019 nibwo abakozi batandukanye ba Sosiyete ya SPARC basangiye n’abakiliya babo muri Serena Hotel.

Umuyobozi wa SPARC mu Rwanda, Srimal Rajapaksh, yabwiye IGIHE ko gusangira n’abakiliya n’inshuti zabo ari igikorwa bakora buri mwaka, kugira ngo bamenye ibibazo bahura nabyo mu kazi kabo ka buri munsi mu bijyanye n’ikoranabuhanga.

Yagize ati "Gusangira ni igikorwa dutegura kugira ngo dusabane n’inshuti n’abakiliya mu rwego rwo kugira ngo twumve ibibazo bafite mu bijyanye n’ikoranabuhanga kugira ngo tubafashe kubikemura."

Yongeyeho ko SPARC imaze imyaka itanu ikorera mu Rwanda ndetse iteganya no gufungura amashami mu bindi bice by’igihugu, no kwagukira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mwaka utaha.

Umukozi wa SPARC, Semigabo Laetitia, we avuga ko gusangira n’abayobozi babo bibafasha cyane kunoza akazi kabo ka buri munsi.

Yagize ati "Iyo dusangiye gutya n’abayobozi biradufasha kandi cyane kuko turasabana bigatuma tubafata nk’abavandimwe bacu bigatuma akazi kagenda neza kuko ntawe tuba twishisha cyangwa dutinya."

Sosiyete ya SPARC kugeza ubu imaze kugira abakozi bagera kuri 300 mu bihugu bitatu ikoreramo birimo u Rwanda, Malawi na Zambia.

Nta cyaka kuko icyo kunywa cyari gihari
Iki gikorwa cyitabiriwe n'abantu batandukanye
Byabaye ibihe by'akanyamuneza ubwo abakozi ba SPARC basangiraga n'abakiliya bayo
Nyuma abacyitabiriye bafashe ifoto y'urwibutso

Amafoto: Himbaza Pacifique


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .