Umugabo we yiciwe mu nzira, atana n’abana batanu asigarana uruhinja: Urwibutso rwa Mushimiyimana muri CNRD (Video)

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 1 Gashyantare 2020 saa 04:58
Yasuwe :
0 0

Mu minsi ishize nibwo Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo zagabye ibitero bikomeye ku mitwe ya FLN na CNRD Ubwiyunge, abari bayigize batishwe barafatwa boherezwa mu Rwanda, abandi ubu baracyazenguruka amashyamba.

Uru rugendo nubwo hari benshi barurokotse, basigaranye intimba kubera ibikorwa bisanzemo bikabaheza ishyanga imyaka myinshi aho kwifatanya n’abandi mu kubaka ibihugu byabo, bikaba akarusho iyo bigeze ku bagore n’abana.

Ubwo kuri uyu wa Gatanu twasuraga inkambi ya Nyarushishi icumbikiye abagore n’abana bavanywe mu mashyamba ya Congo, twahasanze abagore n’abana b’abarwanyi, bo bajyanwe mu kigo cya Mutobo ngo bahabwe amasomo mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe.

Mushimiyimana Pascasie ukomoka mu yahoze ari Komini Ntongwe muri Perefegitura ya Gitarama, ni umwe mu bari i Nyarushishi. Kubana n’umutwe witwaje intwaro byamusigiye urwibutso rubi, rudashobora kuzibagirana mu buzima bwe.

Umugabo we yari umurwanyi wa CNRD, bari bafitanye abana batandatu. Ubwo bagabwagaho ibitero na FARDC, umwe yaciye ukwe, undi ukwe.

Aganira na IGIHE, yagaragazaga agahinda yatewe n’uko yasize inyuma abana batanu, Bikorimana Emmanuel, Ukobizaba Fidele, Tujyedusenga Claude, Uwamariya Jeannine na Uwimana Angelique.

Ati “Babiri twari turi kumwe, ubwo amasasu abaye menshi barirukanka mu mashyamba, ariko abandi batatu bo bari mu gace ka ruguru ahitwa i Kagusi, babiri twari kumwe bo berekeje mu mashyamba, ntabwo ubungubu nzi aho baherereye.”

I Nyarushishi, Mushimiyimana yari ahetse umwana umwe rukumbi yasigaranye. Afite imyaka ibiri, mu gihe umukuru yamubyariye mu nkambi muri Zaire, mu 1996.

Ubwo birukankaga bahunga, uretse kuburana n’urubyaro, umugabo we na we wari umurwanyi muri CNRD ntiyaharenze kuko yarashwe na FARDC.

Mushimiyimana ati “Umugabo wanjye twari turi kumwe, ariko amasasu yaramufashe. Hari akana twari kumwe, barashe amasasu ubwo batambitse nk’aho ngo bagera ahantu hari abasirikare, baramubwira ngo niyicare hasi.”

“Umwana ngo abona mbega imyotsi iratumutse, umwana aza yirukanka. Abahanyuze nyuma nibo bambwiye ngo bamubonye ngo bamurashe hano [yerekana mu gahanga].”

Nubwo bakiriwe neza mu Rwanda, Mushimiyimana avuga ko yicuza imyaka yose yamaze aba mu ishyamba, nubwo atari umurwanyi ariko umugabo we yari we, maze iherezo riba kumutandukanya n’abe.

Afite intimba ku mutima y’ibyamubayeho, ariko ngo mu Rwanda yakiriwe neza ku buryo n’abana be agize amahirwe bakaba ari bazima, nibura bazamusanga mu gihugu cyabo.

Ati “Nkaba ngirango mbamenyeshe bacyumva rino tangazo, ko nageze mu Rwanda nta kibazo, ndi ahantu mu nkambi i Nyarushishi, aho turi nta kibazo dufite tumeze neza.”

Umwana yahunganye, kubera urugendo rurerure badafite ibiribwa, yaje gufatwa n’imirire mibi, ariko i Nyarushishi yakomeje kwitabwaho kimwe n’abandi.

Mushimiyimana akomeza ati “Umwana wanjye nageze hano yararwaye, baramupimye mbega basanga ari mu muhondo ariko gupima 12, ariko abashinzwe kwita ku buzima bw’abana bamwitayeho, babanje kutwigisha ikintu cyerekeye isuku, batwigisha ko tugomba gukora isuku dukoresheje isabune n’amazi meza.”

“Batubwira uko tugomba gutegura indyo yuzuye y’abana, harimo ibyongera imbaraga, ibirinda indwara n’ibyubaka umubiri, barabidusobanurira, none abana bacu bari mu muhondo ubu bafite imibereho myiza, babahaye n’amata, nta kibazo bafite ubu barimo koroherwa.”

Inkuru yo kuburana n’umuryango si iya Mushimiyimana wenyine, ni intimba abagore n’abana benshi bari i Nyarushishi bagendana.

Niyitegeka Agnes avuga ko bagitangira kuraswa na FARDC binjiye mu mashyamba, kugeza ubwo baje gufatwa, Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku mpuzi, UNHCR, riza kubashyikiriza u Rwanda.

Yagize ati “Bamwe mu bagize umuryango wanjye twarazanye turi kumwe hano, ariko hari abasigaye muri Congo nk’abana banjye, harimo umwe ari i Kagusa, undi ari mu Rubaya. Nabo nababwira ngo baze, bamenye ko turi hano, n’abandi bana babiri nari mfite, umwe turi kumwe w’umukobwa, undi w’umuhungu we ari i Mutobo.”

Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, Musoni Francis, yabwiye IGIHE ko imiryango bakiriye ifite ibibazo bitandukanye, kandi ikomeje kwitabwaho binyuze mu nyigisho bagenda bahabwa.

Ati “Abari bafite ikibazo cy’imirire, abaje baremerewe, buri muntu wese yagiye afashwa ku buryo akeneye gufashwa.”

Ni ibikorwa bigirwamo uruhare n’imiryango itari iya Leta, inzego z’ubuyobozi n’abandi, hagamijwe kubafasha kwiyakira no kwitegura gusubira mu buzima busanzwe.

Ati “Nibajya kuva ahangaha buri muntu azahabwa ibihumbi 60 Frw, nibagerayo bamare amezi abiri babongere ibihumbi 60 Frw, ariko ibyo ngibyo byose tubyita imperekeza, umuntu ni ukumuherekeza kugira ngo agere hahandi muri bwa buzima busanzwe, hahandi agomba kubaho n’uko abanyarwanda babaho.”

Abandi baziga imyuga cyane cyane abadamu n’urubyiruko, bazajya mu mashuri bahisemo bitewe n’icyo umuntu yifuza kugeraho.

Inkambi ya Nyarushishi icumbikiye abagore 498 n’abana 1375, babanaga n’abagabo babo bari mu mitwe ya FLN na CNRD.

Mushimiyimana Pascasie yasigiye agahinda gakomeye n'urugendo rwo kuva muri RDC
Abana bari mu nkambi ya Nyarushishi bakomeje gutegurwa kugira ngo bazabashe gukomeza amasomo mu mashuri asanzwe
Iyi nkambi yiganjemo abana n'abagore
Muri iyi nkambi harimo ivuriro rifasha abagize uburwayi bworoheje

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .