Nyuma y’uko umutwe wa M23 wubuye imirwano ku ngabo za Congo (FARDC) mu ntangiriro za M23, Abatutsi bari basanzwe babaho mu bwoba muri icyo gihugu baribasiwe karahava.
Aba bashinjwa kuba inyuma ya M23 ndetse no gukorana n’u Rwanda, Congo ivuga ko rufasha uwo mutwe, nubwo rwagiye rubyamagana kenshi.
Nyirabagoro Annonciata ni umwe mu bahamya b’ubwo bugizi bwa nabi bwibasiye Abatutsi mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyaruguru, nyuma y’uko umugabo we na mukuru we bishwe bazira ko ari Abatutsi.
Nzaramba Audace w’imyaka 60 ari na we mugabo wa Nyirabagoro, na mukuru we Ntaganda Innocent w’imyaka 70 batwawe n’inyeshyamba za Mai Mai tariki 5 Mutarama 2023, bashinjwa gufasha M23.
Mai Mai, FDLR, Nyatura ni imitwe isa nk’ihagarariye ingabo za Leta muri Masisi aho uwo muryango wari utuye. Uko ibitero bya M23 byarushagaho gukara, niko Abatutsi bo muri ako gace babigenderagamo.
Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Nyirabagoro uri mu nkambi y’agateganyo ya Nkamira yavuze ko umugabo we na mukuru we bafashwe ku manywa y’ihangu, bikarangira bishwe ntibabashe kubona n’imirambo yabo.
Nyirabagoro Annonciata, umaze ibyumweru bibiri ninjiye muri iyi nkambi yagize ati “Babafatiye muri Rutshuru mu muhanda ugana Bishusha, barabakubise barabangiza, amakoti bari bambaye barayatwika, inkweto bari bambaye bazibavanamo.”
Yakomeje agira ati “Babanje kubakubita barabashorera babajyana muri Masisi, mu muhanda ugana ku isoko niho babanogereje. Bamaze kubakubita bahambira kuri moto barabirukansa umuhanda wose ugana kuri Monusco, bagenda batabaza bavuga ngo bajyanye M23.”
Aba basaza bamaze kubakubita, aho babajyanye umuryango wabo ntuhazi, icyakora waje guhabwa amakuru n’umuyobozi wa Mai Mai witwa Janvier Kairiri, ko bamaze kwicwa.
Nyirabagoro ati “Niba barabishe ku manywa, niba barabishe ijoro, ntabwo nabimenya. Bamaze kubajyana, twarategereje n’abavandimwe twari kumwe bakavuga bati natwe nitujyayo baratwica kuko barashaka uwitwa Umututsi wese ngo bamuvane muri Kichanga.”
Ni bumwe mu buhamya buri gutangwa n’abari guhunga ubugizi bwa nabi muri Kivu y’Amajyaruguru n’imvugo z’urwango zibasiye abavuga Ikinyarwanda muri iyo ntara.
Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, ishinzwe ibyo gukumira Jenoside, Alice Wairimu Nderitu, mu Ugushyingo 2022 na we yashyize hanze itangazo ry’intabaza, avuga ko nta gikozwe ibiri gukorerwa abavuga Ikinyarwanda mu Burasirazuba bwa Congo, bishobora kubyara Jenoside.
Mama Kanisa (niryo zina yahisemo gukoresha kubw’umutekano we), IGIHE yamusanze mu nkambi y’agateganyo ya Kijote mu karere ka Nyabihu.
Uyu mugore w’abana batanu, avuga ko akurikije ubugizi bwa nabi yakorewe iwabo muri Burungu [Kivu y’Amajyaruguru], atifuza kuhasubira hataragaruka umutekano usesuye.
Ati “Umwanzuro wo guhunga nawufashe nyuma yo kunkubita bakamerera nabi, inzu yanjye bavuze ko bayitwika bakayishyiraho acide. Nakubiswe n’abagore bafite abagabo b’abasirikare, mbonye bamereye nabi mpitamo guhunga.”
Mama Kanisa avuga ko yakubiswe azizwa ko umuhungu we yagiye muri M23, nubwo na we atazi uburyo yagiyemo.
Ati “Barankubise mu gitondo mbyuka mpambira ndahunga. Ntabwo byari byo ariko mfiteyo umwana umwe ariko sinjye wamwohereje. Sinzi n’igihe yagendeye.”
Aba baturage bavuga ko ikibabaje ari uburyo Leta ya Congo ishyigikiye ubwo bugizi bwa nabi bakorerwa, dore ko nta gasopo itanga cyangwa ngo ihane ababigizemo uruhare.
Nyirabagoro avuga ko nyuma y’iyicwa ry’abagize umuryango we, bigakorerwa mu maso y’abantu bamaze imyaka n’imyaka babana, byamuteye igikomeye kidakira.
Uyu mubyeyi akigera mu nkambi ya Nkamira, yasabye ahantu hihariye ho kuba wenyine ngo aruhuke kuko atarakira ko umugabo we yishwe.
Ati “Abaturage baratubwiye ku maso ngo ‘ntidushaka abatutsi muri Kichanga, mugende mujye iwanyu kwa Kagame’. Ubu mfite imyaka 60. Navukiye muri Congo, nsaziye muri Congo, ababyeyi banjye bavukiye muri Congo, barahashakira basazirayo. Uwo Kagame batubwira ntabwo tumuzi. Abo ba M23 ntitubazi, abo tubona ni Mai Mai na Nyatura baturoshyemo.”
Uyu mukecuru avuga ko mbere y’uko umugabo we yicwa, hari n’abaturanyi be bishwe bose bazira kuba ari Abatutsi.
Ati “Bishe n’undi witwa Mupenzi, bishe n’undi mu Bwiza bamuca umutwe, igihimba barambika hariya. Bishe abakobwa babiri b’Abatutsikazi bari kuva i Mweso baza Kichanga. Bishe umukobwa witwa Cyaracyumu w’Umutsikazi. Ibintu nk’ibyo dusanga Leta ibifitemo uruhare kuko itabifitemo uruhare ntabwo yashora Nyatura na Mai Mai.”
Aba baturage bavuga ko bigoye gusubira mu duce baje bahunga, mu gihe amahanga adatabaye ngo na Leta ya Congo yumve ko ari inshingano zayo kurinda abaturage bayo itavanguye.
Mahoro uri mu nkambi ya Nkamira yagize ati “Uratambuka bakavuga ngo ‘uriya ni umututsi, induru ikavuga. Turasaba ko ibyo babikuraho.”















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!