Uyu mugabo yajyaga afata umugore we akamuha imiti, hanyuma akamufata ku ngufu uko abyifuza ndetse agatumira n’abandi bagabo bakamusambanya, bikorwa imyaka igera ku icumi.
Uretse uwo mugabo n’abo bandi 50 bahamijwe ibyaha byo gufata ku ngufu n’ibifitanye isano na byo, bahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu na 15.
Uyu mugabo yafataga imiti isinziriza hanyuma akayishyira mu biryo bya Gisèle Pelicot, agatumira abagabo bagenzi be bakamusambanya asa n’uwataye ubwenge.
Ni ibintu yakoze hagati ya 2011 na 2020, bikorerwa mu gace ka Mazan gaherereye mu Majyepfo y’u Bufaransa.
Amashusho ya Dominique Pelicot n’abo bagabo bagenzi be yabonywe muri mudasobwa mu cyumba banditsemo ijambo ‘abuse’. Yemeye ko yabikoze ndetse ubona ko ntacyo yicuza.
Icyo gihe hari mu 2020 ubwo yafatwaga afara abagore amashusho rwihishwa, polisi isaka muri mudasobwa ye igwa kuri ayo afata ku ngufu umugore we.
Nubwo we n’abo bagabo 50 bahamijwe ibyaha, hari abandi 20 bagaragaraga muri ayo mashusho ariko ntibamenywe neza, ku buryo bikekwa ko umubare w’abasambanyije Gisèle Pelicot ari benshi.
Nyuma y’ibyemezo by’urukiko Gisèle yavuze ko aticuza kuba urubanza rwarabereye mu ruhame na we akagaragazwa, kuko yashakaga ko abantu bose bamemya amabi uwari umugabo we yamukoreye, bigatinyura n’abandi bafatwa ku ngufu bakabihisha.
Ni urubanza rwahuruje amahanga yose, ndetse na bamwe mu banyapolitiki bakomeye bagize icyo baruvugaho.
Nka Chancelier w’u Budage, Olaf Scholz mu butumwa yageneye Gisèle yagize ati “Wemeye ko badahisha umwirindoro wawe, wemera kugaragazwa mu ruhame byose bigamije gushaka ubutabera. Wahaye abagore mu Isi yose urubuga rwo gutinyuka. Ikimwaro buri gihe kijya ku wakoze icyaha. Warakoze cyane Gisèle Pelicot."
Ni mu gihe Minisitiri w’Intebe wa Espagne, Pedro Sanchez yashyize kuri X ubutumwa bushimira umurava wa Gisèle ati “Warakoze Gisèle Pelicot. Reka ikimwaro kijye ku wakoze icyaha.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!