00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umugabo ukekwaho kuriganya Abanyarwanda miliyari zirenga 12 Frw agiye kuburanishwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 August 2024 saa 05:40
Yasuwe :

Umuyobozi w’Ikigo “gitanga serivisi z’ivunjisha rikorerwa kuri internet” cya Billion Traders FX, Davis Sezisoni Manzi ukekwaho kuriganya Abanyarwanda miliyoni 10$ agiye gutangira kubunanishwa.

Manzi yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB ku wa 30 Nyakanga 2024. Akurikiranyweho ibyaha by’iyezandonke, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gucuruza cyangwa kuvunja amafaranga mu buryo butemewe n’amategeko.

Biteganyijwe ko uyu mugabo ukekwaho kuriganya Abanyarwanda 500, azatangira kuburana ku wa 19 Kanama 2024 ku ifungwa n’ifungurwa, aburanire mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo nk’uko The New Times yabyanditse.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry aherutse kubwira IGIHE ko “ibi byaha uyu mugabo akekwa kuba yarabikoze mu bihe bitandukanye kuva mu mwaka wa 2020 afatanyije n’umugore we uri gukurikiranwa adafunze.”

Ati “Uyu mugabo afatanyije n’umugore we yagiye ashishikariza abantu gushora amafaranga mu kigo cye Billion Traders FX, gikora ibikorwa byo kuvunja amafaranga kuri internet, abizeza kujya abungukira inyugu zigera kuri 50% y’ayo bashoye buri mezi atanu ku muntu washoye ibihumbi 10$, aho abona 4,000$ buri kwezi. Bizezwaga ko uko bashoye menshi ariko inyungu ziyongera."

Dr. Murangira yavuze ko “abantu bamaze kubona ko inyungu bijejwe zitaboneka nibwo batanze ikirego. Abamaze kugaragaza ko bashoye amafaranga muri Billion Traders FX barenga abantu 500. Bakaba barashoyemo arenga miliyoni 10$.”

Imirimo Manzi yakoraga izwi nka ‘Forex Trading’. Ni ijyanye no kuvunjisha amafaranga ariko hagamijwe ubucuruzi, bikagendana n’uko agaciro k’ifaranga gahagaze.

Mbere yo gutabwa muri yombi Manzi yavuze ko impamvu atubahirije amasezerano yari yaragiranye n’Abanyarwanda bashoye mu kigo cye, ari uko ikigo cya IC Market cyafunze konti za Billion Traders FX, akabura uko yishyura.

IC Markets ni ikigo kibarizwa muri Seychelles kizobereye muri iyo mirimo cyafatanyaga na Billion Traders FX gucuruza imari y’Abanyarwanda.

Manzi yavuze ko bagerageje uko bashoboye ngo izo konti zirekurwe biranga hifashishwa ubuyobozi ku rwego rw’ibihugu aho yashimangiye ko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yavuganye n’iya Seychelles kuri icyo kibazo.

Icyaha cy’iyezandonke akurikiranyweho giteganywa n’ingingo ya 54 y’itegeko nimero 028/2023 ryo ku wa 19 Gicurasi 2023 ryerekeye gukumira no guhana iyezandonke, gutera inkunga iterabwoba no gutera inkunga ikwirakwiza ry’intwaro za kirimbuzi, gihanishwa igifungo kuva ku myaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yejejwe.

Icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya akurikiranyweho giteganywa n’ingingo ya 174 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Agihamijwe yahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu.

Gucuruza cyangwa kuvunja amafaranga mu buryo butemewe n’amategeko byo bihanishwa kuva ku gifungo cy’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu kuva kuri 200,000 Frw ariko itarenze miliyoni 3Frw.

Manzi Davis Sezisoni ukekwaho kuriganya Abanyarwanda miliyari zirenga 13 Frw agiye kugezwa imbere y'inkiko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .