00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ethiopie yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 April 2025 saa 09:46
Yasuwe :

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ethiopie, Field Marshal Birhanu Jula, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yunamira Abatutsi bahashyinguye anasobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ingaruka yagize ku Rwanda.

Field Marshal Birhanu Jula ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rwatangiye ku wa 13-16 Mata 2025.

Ku wa 14 Mata 2025, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi yunamira inzirakarengane zihashyinguye, ndetse asobanurirwa amateka arambuye ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yanasuye Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside iri mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, asobanurirwa byinshi mu bikorwa by’Ingabo zari iza RPA zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mbere kandi yari yabanje guhura n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, anaganira na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda.

Itangazo rya RDF ryo ku wa 14 Mata 2025 rigaragaza ko uruzinduko rwa Field Marshal Birhanu Jula ari amahirwe yo kurushaho gushimangira ubufatanye bumaze igihe kirekire hagati y’ingabo z’impande zombi no kuganira ku mahirwe mashya y’ubufatanye ashobora kubonekamo.

Uyu muyobozi yasuye u Rwanda nyuma y’uko ku wa 13 Werurwe 2025, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Mubarakh Muganga yari muri Ethiopie, mu ruzinduko rwasize hasinywe amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare.

Field Marshal Birhanu Jula yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw'iminsi ine
Yabanje kuganira na Minisitiri w'Ingabo, Marizamunda Juvenal, ku bufatanye bw'Ingabo mu bihugu byombi
Field Marshal Birhanu Jula yaganiriye n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda ku bufatanye bushya impande zombi zishobora kugirana
Field Marshal Birhanu Jula yunamiye inzirakarengane zirenga ibihumbi 250 zishyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Yanasobanuriwe ubutwari bw'Inkotanyi zahagaritse Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .