Mu ibaruwa yandikiye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Israel, Herzl Halevi, Amir Baram yatangaje ko yumva igihe kigeze ngo ave kuri uyu mwanya yari amazemo imyaka ibiri n’igice.
Yashingiraga k’uko ubukana bw’intambara ihuje Israel na Hamas buri kugabanyuka ariko ko n’ubushobozi bwe bw’umubiri bwagabanyutse.
Ati “Nshingiye k’uko ibintu bimeze ubu n’ubushobozi bwo gukomeza gushyira mu bikorwa inshingano zanjye nk’Umugaba Mukuru w’Ingabo Wungirije budahagije, ntabwo ngifite ubushake bwo gukomeza muri uyu mwanya mu myaka nk’itatu, ine iri imbere.”
Icyakora Baram yongeyeho ko yiteguye gutanga umusanzu we ku yindi myanya mu gisirikare igihe cyose bizaba ari ngombwa.
Bivugwa ko Baram yifuza umwanya wo kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo aho kuba uwungirije ndetse yaciye amarenga ko ashaka gusimbura Herzl Halevi, bivugwa ko bamaze iminsi barebana ay’ingwe.
Abashyirwa mu majwi ko bashobora gusimbura Baram harimo Gen Maj Tamil Yadai na Gen Maj Uri Gordin usanzwe uyobora Ingabo zo mu Majyaruguru.
Asezeye mu gihe Israel ikomeje ibitero muri Gaza, aho nko mu gitero imaze amasaha arenga 48 igabye kimaze kugwamo Abanye-Palestine 32.
Nyuma y’uko Israel igabye ibitero simusiga kuri Gaza nk’uburyo bwo kurandura umutwe wa Hamas wari wayigabyeho ibitero ku wa 07 Ukwakira 2023, ibyo bitero bimaze guhitana ubuzima bw’Abanye-Palestine ibihumbi 46 ndetse abarenga ibihumbi 109 ni bo babarurwa ko bakomeretse.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!