Umudepite muri EALA yasohoye indirimbo zirata imiyoborere y’u Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Ugushyingo 2020 saa 07:09
Yasuwe :
0 0

Depite Uwumukiza Françoise uhagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EALA, yasohoye indirimbo zirata imiyoborere myiza y’u Rwanda, zikanakangurira Abanyarwanda gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo Depite Uwumukiza yashyikirije Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, izi ndirimbo yahanze.

Mu butumwa iyi minisiteri yasohoye yagize iti "Hon. UWUMUKIZA Françoise, Umudepite w’u Rwanda muri EALA, yashyikirije MINALOC indirimbo yahanze zirata imiyoborere myiza y’u Rwanda, zikanakangurira Abanyarwanda kurinda ibyagezweho no gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu. Turamushimiye!"

Ntabwo hatangajwe inzira uwashaka kumva izi ndirimbo yanyuramo, gusa CD yashyikirijwe Minaloc bigaragara ko iriho indirimbo eshanu zitwa Umurage wacu, Dukomeze ubufatanye, Nzakorera u Rwanda, Kuba turi abanyarwanda n’iyo yise Icyerekezo gishya.

Depite Uwumukiza yatangiye gukora izi ndirimbo mu gihe cya Guma mu rugo. Amaze guhanga 17 zirimo 10 yahayemo impano Umuryango wa RPF-Inkotanyi n’izi yahaye MINALOC, ndetse hari n’indi yakoze ikangurira abantu kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Minisitiri Shyaka aganira na Depite Uwumukiza wamushyiriye indirimbo
Iyi CD iriho indirimbo eshanu zirata imiyoborere myiza y'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .