00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Atunze za miliyari abikesha ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro: Inkuru ya Kwizera

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 6 March 2025 saa 09:23
Yasuwe :

Imyaka 95 irashize mu Rwanda hatangijwe ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nyuma y’imyaka hafi 10 yari ishize hakorwa ubushakashatsi, bwagaragaje ko rukungahaye ku mabuye ya Gasegereti, Coltan na Wolfram, avamo ibyuma bitandukanye.

Uko imyaka yasimburanye uru rwego rwakomeje gutera imbere, binyuze mu mavugurura atandukanye ku buryo ruri mu bigira uruhare rukomeye mu musaruro mbumbe w’igihugu, aho nko mu 2023 u Rwanda rwinjije miliyari 1,1$ avuye kuri miliyoni 373.4$ mu 2027, ruyakesha ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Ku mabuye ya Gasegereti, Coltan na Wolfram yo byibuze u Rwanda rucukura toni ziri hagati ya 8000-10000 buri mwaka, igiciro mu mafaranga kigahinduka bijyanye n’uko amasoko ahagaze.

Iyi mirimo yafatwaga nk’iy’abanyamahanga Abanyarwanda na bo batangiye kuyijyamo bashoramo imari ndetse ubu bari kubarura agatubutse bakura mu mutungo kamere w’u Rwanda.

Abo barimo Kwizera Jean Bosco usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa DUMAC Ltd, ikigo cya mbere gicukura gasegereti na Coltan nyinshi mu Rwanda bivanze, mu kirombe giherereye mu Karere ka Rwamagana mu mirenge ya Mwurire Nzige na Rubona.

Kwizera wavukiye mu Karere ka Ngororero ahazwi ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, yakuriye muri iyo mirimo atangira ari umucukuzi wa nyakabyizi, ubu ariko inkuru yarahindutse, ni umwe mu batunze za miliyari, kuko DUMAC Ltd we na bagenzi be babiri bamaze kuyishoramo arenga miliyari 5 Frw.

DUMAC Ltd yabonye ubuzima gatozi bwo gukora ubushakashatsi ku mabuye y’agaciro mu 2013 mu 2021 itangira gucukura amabuye byemewe.

Ifite abakozi 1008 (barimo 352 b’abagore) batangwaho hafi miliyari 3,3 Frw ku mwaka ku mishahara.

DUMAC Ltd ifite site ebyiri zirimo iya Manene n’iya Kigarama, zikorerwamo ubucukuzi kuri hegitari 400 mu buryo bw’imusozi n’ubucukuzi bwinjira mu musozi imbere.

Kwizera yavuze ko batangiriye ku musaruro muke aho nko mu kwezi babaga bafite ibilo nka 800, ubu babona toni ziri hagati ya 17 na 25 za gasegereti na Coltan. Coltan iba ingana na 55% mu gihe gasegereti 45%.

Bafite imashini zigera ku munani zicukura amabuye. Bamaze kurema ubuvumo (indani) butanu aho ubunini bufite ikilometero 1,2, ubuto bufite metero 400. Hose hamwe bakaba bamaze gucukura izifite metero 2500.

Kwizera ati “Twatangiye dushora nka miliyoni 80 Frw ariko ubu tugeze kuri miliyari 5 Frw. Twatangiranye abakozi 120 ubu barenze 1000. Aha hari amabuye menshi cyane kuko niba twaratangiriye ku bilo 200 mu cyumweru uyu munsi nkaba ngeze kuri toni zirenga 20 kandi hafi yanjye hakaba ibindi birombe by’ibindi bigo. Urumva ko aya mabuye ari menshi.”

Ahantu DUMAC Ltd icukura amabuye yatahuye ko bayacukura mu myaka 55 kandi na bwo bakoresha ikoranabuhanga rigezweho.

Kwizera na bagenzi be bafite intego y’uko mu myaka nk’itanu iri imbere bazaba bacukura byibuze toni 40 za Coltan na gesegereti, ishoramari rikagera kuri miliyari 10 Frw.

Ati “Turashaka gushyiraho uruganda rutunganya amabuye menshi dutakaza mu myanda, amabuye aducika yose tukayabona. Duteganya ko uyu mwaka ushobora gusiga dufite urwo ruganda.”

Uku kuzana uruganda ni ikintu gikomeye cyane kuko mu byitwa ko ari imyanda bitakara iyo bamaze gukuramo Coltan na gasegereti, abaganga bagaragaza ko byibuze haba harimo amabuye y’amoko arenga 10 kandi na yo afite akamaro.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB) ruherutse kugaragaza ko ibikorwa byo kongerera agaciro amabuye y’agaciro ari imwe mu ntwaro zizatuma amafaranga rwinjiza agera kuri miliyari 1,3$ mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025.

Mu mihigo ya RMB y’umwaka wa 2024/2025, hagaragaramo uwo kongera ingano n’ubwiza bw’amabuye yoherezwa hanze, bikazatuma yinjiriza igihugu agera kuri miliyari 1,3$ mu 2024/2025 avuye kuri miliyari 1,2 yinjiye mu 2023/2024.

RMB igaragaza ko buri gihembwe amabuye y’agaciro azajya yinjiriza u Rwanda miliyoni 325$.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko muri Mutarama 2025, umusaruro w’amabuye y’agaciro mu Rwanda, wiyongereyeho 4.3% ugereranyije na Mutarama 2024.

Umuyobozi wa DUMAC Ltd yagaragaje uburyo gushaka ari ugushobora. Yatangiye ari umucukuzi ubu afite ikirombe gihemba abakozi arenga miliyari 3 Frw ku mwaka
Abaturutse mu bice bitandukanye by'igihugu batemberejwe ahava coltan na gasegereti nyinshi mu Rwanda
DUMAC Ltd imaze gushora arenga miliyari 5 Frw mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro bukorerwa i Rwamagana
DUMAC Ltd icukura gasegereti na coltan ku buso burenga hegitari 400
Aha ni imusozi ahacukurwa gasegereti na coltan bikozwe na DUMAC Ltd
Indani ziba ziteze neza ku buryo zitagira ibibazo ziteza abacukuzi
Aha uba utangiye kujya mu bujyakuzimu, aho gukomeza gutambika
Uyu yari atwaye umucanga urimo amabuye y'agaciro awushyiriye bagenzi be imusozi na bo bakawugeza aho utunganyirizwa. Yari imbere mu musozi
Ushinzwe ubucukuzi muri DUMAC Ltd, Ngaruwenimana Elie, aba agenda mu ndani hose areba niba ibikorwa bigenda neza nta mukozi ufite ikibazo, agasuzuma ingano ya gaz irimo n'ibindi byabangamira ubucukuzi
Aha ni kuri metero 200 z'intambike winjira imbere mu musozi
Iyi ni yo bita indani. DUMAC ifite eshanu zikora. Inini ifite uburebure bwa kilometero imwe
Ibirombe byo mu mirenge ya Mwurire, Nzige na Rubona mu Karere ka Rwamagana birimo amabuye y'agaciro ashobora gucukurwa kugeza mu myaka 50
DUMAC Ltd ifite abakozi barenga 1000
Buri wese ahereza mugenzi we agafuka kugeza kageze aho yose irundwa
Aha umusenyi uvanwamo amabuye y'agaciro uba ugejejwe hanze y'indani ujyanywe gutunganywa
Kuko gasegereti na coltan biremera cyane bikaba bitasunikwa n'amazi, muri uyu mucanga basukamo amazi menshi amabuye y'agaciro agasigara, imyanda ikajyana na yo
Uyu mucanga wuzuyemo amabuye y'agaciro ya gasegereti na coltan n'andi menshi
Buri munsi DUMAC Ltd ibona umusaruro w'amabuye y'agaciro ubarirwa mu bilo 800 Frw kugeza ku 1000

Amafoto: Dushimimana Emmanuel/The New Times


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .