00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuceri wari warabuze abaguzi uzahabwa ibigo by’amashuri

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 August 2024 saa 11:49
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Musafiri Ildephonse, yatangaje ko umuceri wari warabuze abaguzi, cyane uwo mu Bugarama mu Karere ka Rusizi watangiye kugurwa, ndetse numara gutungwanywa ukaba uzagurishwa ibigo by’amashuri ku giciro gito ugereranyije n’icyo byari bisanzwe biwuguraho.

Ibi Dr. Musafiri yabitangarije kuri Televiziyo y’Igihugu, kuri uyu wa 19 Kanama 2024, ubwo yagarukaga ku kibazo cyari kimaze iminsi kivugwa cy’umuceri wabuze abaguzi n’umuti cyavugutiwe.

Dr. Musafiri yabanje gushimira abo bahinzi ko bakurikije amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, bagahinga neza kandi bakeza umusaruro ushimishije, nubwo nyuma hari ibitaragenze neza, hakagira umusaruro utabona abaguzi.

Ati "Ubundi umuceri iyo usaruwe uba ugomba kujya ku ruganda ugatonorwa, ukagurishwa abantu bakawurya, icyabayeho rero ni uko muri ino minsi twaje kubona ko muri toni zasaruwe zose hari izatarabashije kugurishwa."

Yavuze ko hari toni zigera ku bihumbi 26 zasigaye zidafite abaguzi, biturutse ku kuba abatonora umuceri banawugurisha, barahisemo kugura uturuka hanze bavuga ko ushobora kuba ari wo uhendutse, "inyungu bumvaga bashaka kubonamo bumvaga idahagije nubwo irimo, batinda kuwugura cyangwa se bawugura gake."

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yavuze kandi ko muri izo toni zitabonye abaguzi, izigera ku 5000 zitari zifite n’aho zibikwa, umuceri uri ku mbuga aho bawusaruriye.

Ati "Tumaze kubona icyo kibazo, kandi abacuruzi bifuza ko abahinzi bajya munsi ya 500 Frw kubera ko ari yo mafaranga tugura ku kiro cy’umuceri udatonoye, ariko kubera ko tuba twabaze byose, imirimo yakozwe, ifumbire yashyizwemo n’imiti yatewe, twumva agiye munsi ya 500 Frw umuhinzi yaba ahombye,"

"Twafashe umwanzuro w’uko Leta y’u Rwanda ibinyujije mu kigo EAX ishaka amafaranga uwo muceri wose ukagurwa, ndetse tukawutonora tukazawuha amashuri, ndetse ku mafaranga make kuruta uwo abacuruzi bari kubaheraho."

Ubusanzwe ibigo by’amashuri byaguraga umuceri ku 1500 Frw ku kilo, ariko Minisitiri Dr. Musafiri yavuze ko uwo muceri nugurwa, ugatonorwa, ugatunganywa, uzagurishwa ibigo by’amashuri ku giciro gito, ku buryo uzaba uhenze, utazarenza 800 Frw ku kilo.

Minisitiri Dr. Musafiri yavuze ko gahunda yo kugura umuceri wose wabuze abaguzi yatangiye ku wa 18 Kanama 2024, ihera mu Karere ka Rusizi, ikazakomereza no mu tundi turere ahari umusaruro w’umuceri wabuze abaguzi.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi kandi yavuze ko hari no gushakwa igisubizo kirambye aho hateganywa gushyiraho ikigo cya Leta cyajya kigura umusaruro wose w’ibinyamepeke wabuze isoko, Leta ikawubika, ikazawusubiza ku isoko mu gihe cy’igabanuka ryawo.

Iki kibazo cy’umusaruro w’umuceri wari warabuze abaguzi, cyagarutsweho na Perezida Kagame, ku wa 14 Kanama 2024, ubwo yakiraga indahiro z’Abadepite na Minisitiri w’Intebe.

Yavuze ko mu gihe yasomaga amakuru ku mbuga nkoranyambaga yabonye abaturage bo mu Ntara y’Iburengerazuba binubira ko bafite toni nyinshi z’umuceri zarababoreyeho kubera kubura umuguzi.

Perezida Kagame yasobanuye ko yahise abaza mu nzego zose asanga uwari Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, uwari Minisitriri w’Ubucuruzi n’Inganda barabizi, uwari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu we asanga bisa n’aho ari hagati na hagati.

Yagaragaje ko uko abayobozi bakangurira abaturage guhinga, bagomba no kubafasha kubona umuti w’ikibazo cy’umusaruro mwinshi bejeje mu gihe wabuze isoko.

Ati “Ni abantu bafite ibibazo, guhinga, kweza batanze imbaraga zabo, bakoresheje amafaranga yabo, baritanze kandi bakora ibyo tubatoza gukora, ibyo tubasaba buri munsi. Ariko birangiye, ubu ni nko kutubwira ngo ariko ubundi muzagaruka aha mutubwira kongera guhinga umuceri? Cyangwa muzagaruka aha mwongera kutubwira guhinga? Ibyo wababwiye barabikoze bikabaviramo ikibazo?”

Umuceri wari umaze ibyumweru birenga bibiri ku mbuga aho wasaruriwe warabuze abaguzi
Uyu muceri Minisitiri Dr. Musafiri yavuze ko ugiye guhabwa ibigo by'amashuri ku giciro gito

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .