00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umubyeyi we yicishijwe amabuye: Ubuhamya bwa Mukayirere warokokeye i Ntarama

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 17 April 2025 saa 01:43
Yasuwe :

Mukayirere Jeanne yarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi i Ntarama mu Karere ka Bugesera, arokokera mu rufunzo ruzwi nka CND.

Ni nyuma y’uko ababyeyi be bose biciwe urw’agashinyaguro hafi y’aho bari batuye we n’abandi bakomezanya guhunga we ku bw’amahirwe abasha kurokoka.

Ubuhamya bwe yabutangiye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguwe i Ntarama mu Karere ka Bugesera.

Mukayirere avuga ko se na nyina n’abandi bantu bagerageje guhungira ku musirikare bari baturanye bakeka ko arabarinda, ariko afatanya n’Interahamwe kubica ndetse yabashije kwibonera imirambo yabo.

Ati “Twabanje guhura n’umurambo wa mukuru wange ku mbuga bamucuje imyenda. Twigiye imbere tubona n’uwa mama bamumennye umutwe bakoresheje amabuye. Twigiye imbere tubona n’umurambo wa data mu muringoti imvura yaraye igwa amazi yose yo mu muringoti yamurenzeho.”

Mukayirere yavuze ko bashatse ikiringiti baca n’amakoma babarenzaho. Ariko nyirasenge basanga bamutsinze mu muhanda.

Yavuze ko ibyo byamuhahamuye we na mukuru we bahita bakomeza inzira yo guhunga ariko nyuma avuga ko ibyabereye aho bahungiye mu rufunzo ruri mu mu Cyugariro ahazwi nka CND bihora bimuza mu mutwe.

Avuga ko by’umwihariko atazibagirwa ukuntu Interahamwe bari bazi neza yatemaguye umwana wa mukuru we bari bahunganye, agakomeza kuyisaba imbabazi ariko igakomeza kugeza ashizemo umwuka.

Reba ubuhamya bwe bwose hano:

Mukayirere Jeanne yavuze inzira yanyuzemo kugira ngo arokoke Jenoside yahitanye benshi bo mu muryango we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .